Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Gishamvu , barashyira mu majwi Dr Rwamucyo ko yagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu Karere ka Huye.
Dr. Eugène RWAMUCYO yatangiye kuburanishwa n’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira,urubanza rwe rurakomeje humvwa abatangabuhamya batandukanye.
Mu Murenge wa Gishamvu ni hamwe Dr Rwamucyo avugwa kuba yarakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu mugabo avugwaho kuba yarakoreye ibi byaha kuri Seminari nkuru ya Nyakibanda n’inkengero zayo ndetse no kuri Paruwasi Gaturika ya Nyumba ahari harahungiye abatutsi benshi.
Bamwe mu barokokeye Jenoside muri uyu Murenge, babwiye UMUSEKE ko Dr. RWAMUCYO yazanye imashini (tractor) igacukura, igataba abantu mu byobo bakuruwe nayo batitaye ku bapfuye n’abagihumeka.
Mukagasana yagize ati”Rwamucyo ndamuzi ari umuganga, mu gihe cya jenoside yazanye ikimodoka cya gatiripurari kikajya kiyora abantu, kikajya kubaroha mu byobo byari hano. “
Habimana nawe ati“Mu by’ukuri Dr Eugene yahambaga abantu bakirimo umwuka, umuntu w’umuganga twari tuzi twese, gusa kuba ari gukurikiranwa ku bwanjye nubwo atarakatirwa mba numva nk’abacitse ku icumu turuhutse kuko abakoze ibibi bagomba kubihanirwa nta kwidegembya.”
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gishamvu, RUTAZIGWA Gérard, avuga ko Dr Rwamucyo na mugenzi we witwaga Murara, bigishije abakoraga Jenoside kwica Abatutsi babaciye imitsi y’amaguru kugira ngo bapfe batinze.
Yagize ati” Dr Eugenie n’undi witwa ga Murara, bigishaga interehamwe guca imitsi y’Abatutsi ngo nibwo bapfa batinze, muri make bakicwa urwagashinyaguro, badahise bapfa ako kanya.Kuba yagezwa ku butabera akabazwa ibyo yakoze biratunejeje.”
- Advertisement -
Ibyaha Dr. Eugène RWAMUCYO akurikiranweho birimo Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kuba yaragize uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside.
Dr. Eugène Rwamucyo yavukiye i Munanira muri Komine Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri, tariki 6 Kamena 1959.
Urubanza rwe rukomeje kubera mu Rukiko rwa rubanda rwa Paris, aho rwatangiye tariki 01 bikaba biteganijwe ko ruzasozwa ku ya 31 Ukwakira 2024
UWIMANA Joselyine
UMUSEKE.RW/HUYE