Ibyavuye mu Nama idasanzwe ya Kiyovu Sports

Nyuma yo gutsindwa imikino itatu ikurikirana, ubuyobozi, abakinnyi, umuyobozi w’abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe, bakoranye inama idasanzwe basasa inzobe bashaka umuti wo kurwana ku izina ry’iyi kipe yo ku Mumena.

Ikipe ya Kiyovu Sports, yatangiye shampiyona iri mu bibazo by’ibihano yafatiwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kubera kutubahiriza amasezerano ya bamwe mu bari abakinnyi ba yo mu mwaka ushize w’imikino.

Ibihano Urucaca rwafatiwe, ni ibyo kutinjiza abakinnyi bashya yaba abakina imbere mu Gihugu cyangwa abavuye hanze y’u Rwanda. Ibi byatumye iyi kipe igira ikibazo cyo kubura abakinnyi yari yagiranye na bo amasezerano, yisanga igomba gukoresha abarimo abo mu kipe y’abato kugeza igihe igihano kizaviraho.

Byatumye Kiyovu Sports itsindwa imikino itatu muri ine imaze gukina. Yatsinze AS Kigali mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, ariko itsindwa indi itatu yakurikiyeho irimo uwa Mukura, Police FC n’Amagaju FC.

Ibi byatumye abitwa Abayovu bafata umwanzuro wo kujya inama y’icyakorwa kugira ngo abakinnyi bahari bakomeze barwane ku izina ry’iyi kipe yo ku Mumena, cyane ko ibimenyetso bigaragaza ko ikipe igeramiwe.

Ni yo mpamvu ku wa mbere tariki ya 30 Nzeri, habaye Inama idasanzwe yahuje abashobora kugira uruhare mu cyatuma Urucaca rubasha gushaka intsinzi mu mikino yindi isigaye.

Iyi Nama yahuje Komite Nyobozi, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, abatoza, abakinnyi ndetse n’umuyobozi w’abakunzi b’iyi kipe ku rwego rw’Igihugu. Yari iyo gushakira hamwe umuti ku bibazo bihari.

Muri iyi nama, abakinnyi bagaragarije ubuyobozi ibibazo bafite birimo ko bamwe bahindurirwa imyanya mu kibuga, bigatuma badatanga umusaruro mwiza, bagaragaza ko bafite ibibazo by’ubukene kubera imishahara ikipe ibabereyemo.

Bagaragaje ko abato bazamuwe, batabonye imyitozo ihagije kandi nyamara bari mu bagomba kwifashishwa kubera ikibazo cy’umubare muto w’abakinnyi ikipe ifite kubera ibihano bya FIFA.

- Advertisement -

Nyuma yo kugaragaza ibi bibazo byose, hafashwe imyanzuro irimo ko biyemeye gukora cyane bakarwana ku izina ry’umwambaro bambaye. Biyemeje ko bagiye gukora cyane mu kiruhuko cya shampiyona kugira ngo bazashake amanota mu mikino isigaye.

Abakinnyi kandi biyemeje ko ubwo shampiyona izaba igarutse, bazaha ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports kandi biteguye kurwana ku izina ry’ikipe kugeza ibihano birangiye. Bavuze ko bagiye kwitoramo batatu bazaba bashinzwe Imyitwarire [Discipline] ya bagenzi ba bo.

Komite Nyobozi yiyemeje ko igiye kongera imbaraga mu kuba hafi y’abakinnyi kandi ikanongera imbaraga mu gushaka abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ikipe ibashe kubaho neza, kandi itanga amakuru ko bamwe bamaze kuboneka.

Umutoza mukuru w’Urucaca, Bipfubusa, yagaragarije ubuyobozi ko zimwe mu mbogamizi zikomeye afite, ari uko abakinnyi hafi ya bose babanzamo ubu atari bo babanzagamo umwaka ushize. Ibi bikaba byaratumye kumenyerana bitinda kuza.

Umutoza yagaragaje ko ikipe ifite abakinnyi bashoboye ariko bisaba ko ubuyobozi bubaba hafi cyane, bakaganirizwa cyane ndetse bagafashwa no mu bijyanye n’amikoro. Yasabye ubuyobozi gufasha abakinnyi bya buri munsi.

Nyuma yo kugaragaza izi mbogambizi ku mutoza, Komite Nyobozi yafashe imyanzuro irimo ko Visi Perezida wa Kabiri, agomba kujya akorana bya hafi n’umutoza hagamijwe kumenya ibibazo bya buri munsi by’abakinnyi n’abatoza.

Hemejwe kandi ko hagomba kugarurwa abakinnyi abakinnyi bakiniraga Kiyovu Sports umwaka ushize ariko ubu badafite akazi, mu rwego rwo kongera umubare w’abakinnyi bidashishwa.

Hemejwe kandi ko hakwiye kujya hakorwa Inama nyunguranabitekerezo, zo kureba uko akazi gakorwa kugira ngo habeho ubufatanye bwa buri wese. Buri wese yiyemeje gukora igishoboka kugira ngo ikipe itazisanga mu bihe bya 2016-2017 ubwo yisangaga mu makipe abiri ya nyuma yagombaga kujya mu cyiciro cya kabiri n’ubwo itakigiyemo.

Ubuyobozi bwavuze ko bugiye kwicarana n’abakinnyi bafite amasezerano ariko bataremererwe gukinira iyi kipe, maze bakareba icyakorwa mu gihe bataratangira gukora ariko bigaca mu bwumvikane bw’impande zombi.

Abakunzi b’iyi kipe, basabwe kujya bitabira ibikorwa byose bibahuza n’Umujyi wa Kigali nk’Umufatanyabikorwa mukuru wa yo. Aha harimo Siporo Rusange isanzwe ari ngarukakwezi izwi nka “CarFreeDay.”

Amakuru avuga ko Kiyovu Sports izongera kwemererwa kwinjiza abakinnyi muri Kamena mu mwaka utaha. Gusa iyi kipe yashyizeho Umunyamategeko umenyereye imanza za Siporo, kugira ngo abashe kujuririra iki cyemezo cya FIFA wenda igihano kibe cyagabanywa.

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David n’abo bafatanyije muri Komite, biyemeje kongera imbaraga mu kuba hafi y’ikipe
Abakinnyi biyemeje kwiminjiramo agafu
Abayovu basabwe kugaragara mu bikorwa bihuza iyi kipe n’Umujyi wa Kigali
Basanzwe bazwiho gukora ibikorwa bifite aho bihuriye n’Umujyi wa Kigali
Umutoza yagaragaje imbogamizi yahuye na zo

UMUSEKE.RW