Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yandikiye ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, imusaba gukuraho icyemezo cyo kwirukana umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.
Muri Kamena uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwirukanye mu kazi abayobozi batandukanye bashinjwa amakosa atandukanye.
Abo barimo ab’Imirenge ibiri harimo Ndagijimana Frodouard wayoboraga umurenge wa Mbogo na Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi.
Abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi, na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.
Icyo gihe Meya Mukanyirigira yasobanuye ko Gitifu wa Mbogo na bagenzi be birukanwe bazira “kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo yashinjwaga kujya muri ’système’ y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ndangamuntu (NIDA) agahindura imyirondoro y’umwe mu bana yarimo ikosorwa.
Mu Ibaruwa yo kuwa 7 Ukwakira uyu mwaka ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), itangira yibutsa ko nabwo uyu muyobozi tariki ya 2 Nzeri 2024, yari yandikiwe ibaruwa isaba gukuraho igihano kuri Ndagijimana Froduard,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo ariko akinangira.
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ivuga ko uwo mukozi agomba gusubizwa mu kazi “ Kuko atari we wahinduye amazina y’umwana mu bitabo by’irangamimerere ahubwo akaba yarahinduwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku itariki ya 06 Ugushyingo 2023.”
Ibaruwa ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ivuga ko imaze kubona ko umwanzuro umuyobozi w’Akarere yashyikirijwe utarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu,asabwa kumenyesha iyo Komisiyo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 15, ahereye igihe aboneye iyo baruwa.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW