Musonera Germain yasabye kuburana yidegembya

Mu iburanisha risaba kongererwa igifungo cy’agateganyo, Musonera Germain ukurikiranyweho kugira uruhare ku cyaha cya Jenoside, yatakambiye Urukiko asaba kuburana adafunzwe.

Musonera Germain waburanye nta mwunganizi afite, avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwamurekura akajya arwitaba avuye iwe mu rugo, kubera ko nta bimenyetso yabangamira kuko ngo na mbere hose atigeze ahunga Ubutabera.

Ati “Ibimenyetso Ubushinjacyaha butegereje byose byanditse ntaho yabihungira.”

Musonera ushinjwa kwicisha Abatutsi iwabo i Nyabikenke (Kiyumba) avuga ko na nyuma yuko afungiwe ibi byaha, agafungurwa, yahoraga ajya mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu akagaruka.

Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rugomba guha agaciro icyemezo Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ndetse n’icyo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwafatiye Musonera Germain rugategeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, bityo ko rudakwiriye kumurekura by’agateganyo kuko yabangamira abatangabuhamya akatoroka Ubutabera.

Ubushinjacyaha bwagize buti “Hari ibyo twasabye MINUBUMWE kuduha bijyanye n’ikusanyamakuru Inkiko Gacaca zakusanyije ndetse n’imanza zose zaciwe muri Gacaca iNyabikenke dutegereje igisubizo.”

Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye kuri izo mpamvu zose, bubona ko aramutse afunguwe by’agateganyo yacika cyangwa se akabangamira iperereza riri kumukorwaho.

Musonera Germain yahawe igifungo cy’Iminsi 30 y’agateganyo Taliki ya 10 Nzeri 2024 n’Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba, aza kujuririra icyo cyemezo.

Mu iburanisha ry’Ubujurire ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Urukiko rwemeje ko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bigumaho.

- Advertisement -

Isomwa ry’urubanza kuri iki cyemezo cy’Ubushinjacyaha gisaba kongerera Musonera iminsi 30 y’agateganyo, rizaba kuwa gatanu Taliki 18 Ukwakira 2024 saa sita n’igice.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.