Nyanza: Mudugudu akurikiranyweho gukora Jenoside

Umukuru w’Umudugudu wo mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

UMUSEKE wamenye ko Ephron Hakizimana w’imyaka 66 wari umukuru w’umudugudu wa Rwamagana mu kagari ka Nyabinyenga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi ku mugoroba wa taliki ya 01 Ukwakira 2024.

Umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo muri kariya kagari yabwiye UMUSEKE ko hari abaturage bavugaga ko hari abantu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 hari n’agahanga k’umuntu kabonetse bakavuga ko uwo muntu yishwe n’uwo wari umukuru w’umudugudu.

Yagize ati“Muri Gacaca ntawamuvuze n’abantu bamuvumbuye bafunzwe ari nabo bamushinja.”

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Cyabakamyi, Bizimana Felix yemeje ko uriya muyobozi yatawe muri yombi gusa nawe hari uko yarabiziho.

Yagize ati“Nanjye hari uburyo narimbizimo hari abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 bashyirwa ahantu na n’ubu ntibarakurwamo ngo bashyingurwe neza, gusa njye nari naramenye neza aho bari cyangwa ngo menye ababishe nibyo twari tugikurikirana kandi bavugaga ko ari muri uriya mudugudu yayoboraga.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Nyanza, Ntazinda Erasme yemereye UMUSEKE ko uyu Mudugudu yatawe muri yombi.

Ati “Nibyo, hari umukuru w’umudugudu uri mu maboko y’ubutabera kubera gukekwaho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi.”

Muri uyu mwaka, mu Karere ka Nyanza hafashwe abari abayobozi batandukanye bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza