RIB yacakiye uwiyita umupolisi ukomeye

Nyanza: Umugabo wo mu Karere Ka Nyanza witwa Nkundimana Félicien yatawe muri yombi akekwaho kwiyitirira Polisi aho yavugaga ko agiye gufasha abakekwaho kwica umusekirite.

UMUSEKE wamenye ko mu karere ka Nyanza, umurenge wa Rwabicuma, akagari ka Mushirarungu, mu mudugudu wa Kirwa ko uwo mugabo yaje mu rugo rw’umuturage yiyitirira ko ari umupolisi.

Abaturage bavuga ko yaje mu rugo rw’uwitwa Kajamahe Abidani ukekwaho kwica umusekirite witwa Nishimwe Louise.

Uwo musekirite umurambo we uherutse gusangwa mu ishyamba.

Ukekwaho kwiyitirira Polisi yaje avuga ko ari mu gikorwa cyo gukusanya amakuru yisumbuye ku bakekwaho kwica nyakwigendera.

Yavugaga ko agamije gufasha abo mu miryango y’abafunzwe ngo abantu babo bave mu buroko. Amakuru avuga ko ubwo yageraga mu rugo rwa Abidan yasanze umugore we adahari ni uko aragenda.

Hashize iminsi yaragarutse inzego z’ibanze zibaza kuri RIB maze bavuga ko nta we batumye, Polisi niko kuza imuta muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yemereye UMUSEKE ko polisi yagiyeyo ikamufata.

Yagize ati “Ari gukurikiranwa mu gihe iperereza rikomeje.” Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza.

- Advertisement -

Polisi ivuga ko nta muntu ukwiye kuba yiyitirira inzego z’umutekano kuko bihanwa n’amategeko, igashishikariza abaturage gutanga amakuru ku muntu nk’uwo agafatwa kuko hari ikindi kibi kiba kihishe inyuma y’uku kubeshya.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza