Nyanza: Umusore yakubitiwe mu kabari bimuviramo urupfu

Umusore wo mu Karere ka Nyanza uri mu kigero cy’imyaka 30  yakubitiwe mu kabari nyuma bimuviramo urupfu. 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 nibwo umunyamakuru wa UMUSEKE yageze mu Mudugudu wa Rukari mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza  aho yahasanze abaturage, abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi.

Abaturage bari bahari babwiye UMUSEKE ko hari umusore witwa Nsabimana mu cyumweru tariki ya 18 Uwakira 2024, yagiye kunywera mu kabari ko muri kariya gace kuwitwa Nepomuscene uzwi nka NEPO.

Ngo ubwo yari muri kariya kabari, nyirako yakamusizemo aherekeje abantu bari muri ako kabari, agarutse aramwadukira amwitiranya n’ igisambo aramuhondagura, amugira intere.

Umwe mu babibonye yagize ati”Yamukubise ivi mu nda anamukubita inkoni ebyiri mu mugongo.”

Bariya baturage bakomeje bavuga ko uriya nyakwigendera bwakeye ajya Kwa muganga gusa ahita ataha aba ari kurwarira mu rugo gusa aza kwitaba Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yemereye UMUSEKE ko nyakwigendera koko yabanje gukubitwa.

Ati “ Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice zo kuri uyu mugoroba, umuyobozi w’Umudugudu yari mu Nteko n’abaturage ahabwa amakuru ko umuturage witwa Nsanzimana Evaliste uri mu kigero cy’imyaka 30 ko yapfuye. Mudugudu yahageze asanga koko yapfuye. “

Yakomeje agira ati “Amakuru yaduhaye ni uko mu minsi ishize ku itariki ya 18 Ukwakira 2024,uyu muntu yakubiswe n’umuntu ufite akabari n’uwitwa Masengesho Nepomuscene. Nyuma yo kumukubita yarababaye cyane ariko amujyana kwa muganga , baramuvura arataha. Uyu munsi nibwo byatangajwe ko uyu muntu yapfuye.”

- Advertisement -

Ukekwa gukora ibi yahise atabwa muri yombi, ajya gufungirwa kuri RIB sitasiyo ya Busasamana.

Ni mu gihe umurambo wa nyakwindera wabanje kujyanwa gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyo yazize.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza