Nyanza: Umwarimu akurikiranyweho kwiba imodoka

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho kwiba imodoka.

Hashize ibyumweru bibiri Gatarayiha Marcel wigishaga mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA atawe muri yombi.

Bamwe mu bakoranaga nawe, babwiye UMUSEKE ko uriya mwarimu yari afite indangamuntu maze arayita biba ngombwa ko ashaka indi .

Amakuru avuga ko  yaje kubaruza iyo ndangamuntu ku modoka bivugwa ko yibwe, ari nabwo yaje gutabwa muri yombi arafungwa.

Uyu yaje kurekurwa by’agateganyo gusa ategekwa ko azajya yitaba ubutabera gusa uko kwitaba ntiyabikoze maze RIB imusanga mu kigo cya ESPANYA ari naho asanzwe akora ihita imuta muri yombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko inzego z’ubugenzacyaha muri Nyanza zidafite uriya mwarimu gusa ataboneka ku kazi.

Yagize ati”Turakomeza gushakisha amakuru dukurikirane, cyereka niba yaratawe muri yombi n’ubugenzacyaha bwo mu kandi karere butari Nyanza.”

Hari amakuru avuga ko uriya mwarimu yaba yaratawe muri yombi na RIB ikorera mu mujyi wa Kigali.

Twageragejeje kuvugisha umuvugizi wa RIB mu Rwanda ariko ntibyadushobokeye.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    Wa munyamakuru we rwose sinzi niba ari gutya itangazamakuru waryize ariko sinemeranya nawe: Uti umwarimu ……. kandi ubwo iyaba umuhinzi, umufundi, umworozi umumotari cg akora undi mwuga byo ntiwari kubivuga. Tandukanya umwuga n’umuntu pls