Nyanza : Ushinja abagabo 5 kwica Loîc ntiyabonetse mu Rukiko

Umutangabuhamya washinjije abagabo Batanu kwica umwana witwa Kalinda Loîc Ntwali William ntiyabonetse mu Rukiko nk’uko rwari rwabitagetse.

Abagabo batanu nibo bari imbere y’umucamanza mu rukiko Rwisumbuye rwa Huye bari kumwe n’abunganizi babo batatu.

Abaregwa bose bari bambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda kuko bari mu igororero rya Huye.

Bose baregwa icyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo. Bararegwa kwica umwana witwa Kalinda Loîc Ntwali William warufite imyaka 12 iwabo ari i Nyanza.

Me Natacha Mutumwinka umwe mu banganira abaregwa yabanje kuvuga ko hari umutangabuhamya witwa Béatrice Muhawenayo Alias Fiona watanze ubuhamya bushinja abaregwa ko bakoze biriya byaha wagombaga gutumizwa nk’uko urukiko rwabitagetse ngo agire ibyo abazwa.

Me Samuel Rugirangoga nawe wunganira abaregwa nawe yabwiye Urukiko ko ubushinjacyaha ari bwo bwari bukwiye kumuzana kuko n’umutangabuhamya wabwo.

Me Samuel ati”Niba ubahamya bwa Fiona butagifite agaciro nk’ikimenyetso cy’ubushinjacyaha nta kibazo bareke tugire icyo tubivugaho kuko bari bafite inshingano zo kumuzana.”

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko atari inshingano zabwo kuzana umutangabuhamya Béatrice Muhawenayo alias Fiona kuko ibyo yavuze mu bugenzacyaha bihagije.

François Nikuze umwe mu baregwa yabwiye urukiko ko kutaboneka kwa Fiona abibona nko gutinza urubanza kandi bikagira ingaruka kuri bo kuko aribo bafunzwe.

- Advertisement -

Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara we yabwiye urukiko ati”None se Fiona abaye yarabuze ntitwaburana?”

Rwasa Ignace nawe ati”Twe turababaye, turafunzwe turasaba ko twaburana.”

Me Samuel Rugirangoga akurikije uko abakiriya be bari gusaba ko baburana yahise yaka ijambo ati”Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha muduhe akanya gato tubanze tuganire nabo twunganira.

Abaregwa aribo Ngamije Joseph, Nikuze François, Rwasa Ignace, Ngarambe Charles alias Rasita na Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara bagiye hanze bari kumwe n’abunganizi babo bahamara iminota irindwi baganira.

Me Samuel Rugirangoga yahise yinjira mu rukiko avuga ko akurikije ibyo aganiriye n’abakiriya be, basaba ko urubanza rwasubikwa umutangabuhamya Béatrice Muhawenayo alias Fiona akazazanwa mu rukiko bakagira ibyo bamusaba kandi bagahabwa italiki ya bugufi           ngo “kuko ubutabera butinze buba atari ubutabera.”

Umucamanza yanzuye ko uru rubanza rugomba gusubikwa maze umutangabuhamya Béatrice Muhawenayo alias Fiona akazabanza akazanwa mu rukiko.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho uyu mutangabuhamya yaba aherereye  gusa amakuru yizewe agera ku UMUSEKE nuko atakiba mu gihugu cy’u Rwanda ahubwo asigaye aba Uganda.

Umutangabuhamya Fiona aramutse atabonetse mu rukiko Me Natacha Mutumwinka umwe mubunganira abaregwa yabwiye UMUSEKE ko icyakurikira cyagenwa n’urukiko gusa hari amakuru ko byaba ari inyungu kubaregwa.

Abaregwa ukuyemo Rukara bari abaturanyi b’iwabo wa nyakwigendera Loîc wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza wari wasigaye iwabo wenyine.

Nyakwigendera urupfu rwe rwumvikanye mu mwaka wa 2023 ari naho abakekwa batawe muri yombi ariko umwana yaranashyinguwe.

Iwabo wa Loîc hari mu mudugudu wa Gakenyeri A mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza. Abaregwa baracyafunzwe by’agateganyo.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzasubukurwa mu kwezi Kwa Ugushyingo 2024.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye