RDC: Abarimu barambiwe umushahara w’intica ntikize

Abarimu bo mu mashuri ya Leta mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri RD Congo barahiye barirenga, basaba ubutegetsi kubakura ku mushahara w’intica ntikize bagahabwa 500$ buri kwezi, bitaba ibyo amashuri agashyirwaho ingufuri.

Ni ubusabe bwagaragarijwe mu myigaragambyo karundura yabereye mu Mujyi wa Uvira kuri uyu wa Gatatu.

Aba barimu bagaragaje ko mu gihe bagihembwa $ 80 badateze gutangira imirimo yo kwigisha abanyeshuri bamaze amezi agera kuri abiri batiga.

Muri iyi myigaragambyo basabye leta kubongeza umushahara ikavanaho n’ubusumbane bavuga ko bugaragara mu bihembo bagenerwa.

Kuva Kavimvira werekeza ku biro by’umujyi wa Uvira, umuhanda wari wuzuye abarimu bamwe muri bo bambaye imyambaro y’umukara, abandi bambaye amasashe y’umukara mu mutwe bafite ibyapa.

Aba barimu bari baherekejwe n’abanyeshuri, bagendaga baririmba ndetse bavuza amafirimbi.

Mwenge Kitungano Apolline, umwe mu barimukazi, yabwiye VOA ko umushara Leta ibaha buri kwezi ari mukeya cyane bitewe n’uburyo ubuzima buhenze.

Ati “Mpembwa amadolari $ 80, nishyura inzu $50, none se $30 azahahira iki abana? Azambabika gute? Azabigisha gute? Ni barwara azabavuza gute?”

Kizehe Jonathan, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kagogo. Na we ashimangira ko imibereho yabo atari myiza bitewe n’umushahara muke avuga ko leta ibahemba kuko nta n’ubwishingizi bafite bwo kwivuza.

- Advertisement -

Jean Pierre Irenge umuyobozi wa Sendika y’abarimu mu karere k’uburezi ka Kivu y’Epfo avuga ko bakoze iyi myigaragambyo mu rwego rwo gusaba leta ko ishyira abarimu mu buzima bwiza, burimo kubaha imishahara myiza.

Ati “Umushara wa mwarimu ni muke cyane ntushobora kumurangiriza ukwezi, twebwe abarimu turasaba ko baduhe amadorale 500 angana n’amafaranga yo muri Kongo miliyoni 1.5 – mbese ku mwalimu uhembwa make. Nibaduha amadolari 500 tuzakora ibishoboka kugira ngo abanyeshuri bongere bige.”

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Uvira Kifara Kyky Kapenda, yasezeranije aba barimu ko ubutumwa bwabo abugeza kuri Minisitiri ushinzwe uburezi ku rwego rw’igihugu.

Usibye gusaba ko abarimu bahembwa amadorale $500, basabye kandi ko abarimu bashya batarahembwa na bo, bahembwa ndetse hakavanwaho uturere tugena imishahara.

Ubusanzwe muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo abarimu barushanya imishahara bitewe n’akarere cyangwa umujyi barimo.

Kubera iyi myigaragambyo y’abarimu imaze iminsi iba muri iki gihugu hari bamwe mu babyeyi bahisemo kuvana abana babo mu bigo bya leta, bajyanwa mu mashuri yigenga.

UMUSEKE.RW