RIB yafunze Fatakumavuta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko ku wa 18 Ukwakira 2024, rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta.

Uyu mugabo uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi agirwa inama.

Ati “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.”

Dr. Murangira yavuze ko Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kugira internet yihuta, kuko Leta yifuza ko imbuga nkoranyambaga zibyazwa umusaruro mu buryo bwiza, hirindwa kuzikoresha ibyaha kuko amategeko ahana ibyo byaha ahari.

Yongeyeho ko RIB yihanangiriza abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ibasaba kujya bakurikiza amategeko azigenga kuko itazihanganira uyarengaho agakora ibyaha.

Ati “Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba azakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.”

Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

- Advertisement -
Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta

UMUSEKE.RW