Ruhango: Urubanza ruregwamo umuyobozi n’umugore we rwasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwasubitse urubanza ruregwamo umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Ruhango ureganwa n’umugore we.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Ruhango witwa Byiringiro Emmanuel mu rukiko yari yambaye ikabutura, umupira w’amaboko magufi n’inkweto zo mu bwogero.

Byiringiro w’imyaka 41 yari imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango, ni mu gihe umugore we bashakanye Ishimwe Inyange Marie Therese nawe yari yambaye ikanzu ndende anitandiye mu buryo bw’idini ya Islam n’inkweto zo mu bwogero aho yari imbere y’urukiko.

Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko bakinjira mu rukiko Emmanuel Byiringiro yahise yaka ijambo.

Yabwiye urukiko ko basubikirwa urubanza ntibaburane.

Byiringiro wari ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere yakaga ko urubanza rwe rwasubikwa ashingiye ko hari dosiye ya RIB batabonye muri system ihuza ababuranyi ngo bayigane neza n’umwunganizi wabo.

Me Nduwayo Jean de Dieu wunganiye umugore n’umugabo yabwiye urukiko ko bihujije n’urubanza kuwa gatanu w’icyumweru gishize basanga bazaburana nyuma y’iminsi ibiri kandi batabonye dosiye ya RIB.

Ati”Mwaduha igihe gito tukabanza tugasoma dosiye ya RIB.”

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibyo uruhande ruregwa ruvuga nta shingiro bigomba guhabwa.

- Advertisement -

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ibyo baregwa babijijwe mu bugenzacyaha, babibazwa mu bushinjacyaha banamenyeshwa mbere y’igihe ko bazaburana bityo ibyo bavuga iyo batabibona bagombaga kuba barabisabye.

Yabwiye urukiko ko muri iki cyumweru azaba adahari kandi ibyo baregwa babyisobanuraho dore ko batagiye kuburana mu mizi ahubwo bagiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ati“Ibyo basaba bifatwa nko gutinza urubanza kandi mubyukuri bitari ngombwa kurutinza.”

Uwunganira abaregwa yabwiye urukiko ati”Abo nunganiye nta nyungu bafite mu gutinza urubanza kuko aribo bafunzwe.”

Yakomeje abwira urukiko ko ubushinjacyaha ari bumwe niba uri kubashinja none adahari undi yaba ahari.

Ati“Mureke abaregwa babone dosiye ya RIB kandi n’uburenganzira bwabo tubone kuburana.”

Umucamanza yemeye ko uru rubanza rusubikwa abaregwa bakazabanza kubona dosiye.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wari ku rukiko rw’ibanze rwa Ruhango yamenye amakuru ko mu byo uyu mugore w’imyaka 26 aregwa kimwe n’umugabo we bifitanye isano na ruswa ishingiye ku birombe.

Amakuru avuga ko hari umushoramari wari ufite ikirombe maze uriya Byiringiro wari ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Ruhango abwira uriya mushoramari kujya amuha amafaranga ibihumbi 100 ya buri cyumweru.

Kwari ukugira ngo azamufashe kubona icyangombwa cya burundu kimwemerera gucukuru amabuye y’agaciro maze ayo mafaranga akajya anyuzwa kuri numero ya telefone y’umugore w’uriya muyobozi mu mazina ari yo Ishimwe Inyange Marie Therese.

Nyuma ngo yaje guhagarika kuyatanga kuko yabonaga ntacyo ari kumufasha ariko uriya muyobozi ntiyanyurwa nuko bahagaritse amafaranga yanyuzwaga ku mugore we.

Amakuru akavuga ko RIB yaje kubicukumbura biba ngombwa ko umugabo n’umugore batabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Abo bombi bategereje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango, ari umugore ndetse n’umugabo we batawe muri yombi mu kwezi Kwa Nzeri 2024 mubyo bakurikiranweho harimo no kwakira indonke.

Umugore w’uriya muyobozi ntacyo yavuze mu rukiko.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Ruhango