Rutsiro: Abagabo babiri bararegwa kugira intere umuturanyi

Abagabo babiri bo mu Karere ka Rutsiro bakekwaho gukubita no gukomeretsa umuturanyi,  umwe muri bo yari afite n’urumogi. 

Abafashwe ni Mupenzi Dieudonné w’imyaka 34  ukekwaho gutema umuturanyi we Niyibigira Valens akamukomeretsa bikomeye mu ivi ndetse na Nshimiyimana Vianney w’imyaka 33 na we wakekwagaho gukubita no gukomeretsa umuturanyi we.

Aba bafashwe ku wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, ni abo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati.

Aba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

Nshimiyimana Vianney we ubwo yafatwaga yanasanganywe mu ikote yari yambaye udupfunyika dutandatu tw’urumogi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre, yabwiye Imvaho Nshya ayo makuru ko abafashwe bashakishwaga n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),.

Ati “Bombi bashakishwaga na RIB kubera ibyo byaha byo gukubita no gukomeretsa abaturanyi babo, dutungurwa no gusangana udupfunyika dutandatu tw’urumogi, uriya Nshimiyimana Vianney.”

Yakomeje agira ati “Abanyarugomo akenshi iyo tubafashe tunasanga bakoresha ibiyobyabwenge nk’ibyo by’urumogi,banarangwa n’ubusinzi bukabije,kikaba ari ikibazo duhangana na cyo kenshi.’’

Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bibi bihungabanya umutekano wa bagenzi babo.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW