Ubushinjacyaha bwajuririye igihano Dr Rutunga yakatiwe

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butishimiye igihano cyahawe Dr Rutunga Venant ,woherejwe mu Rwanda n’Ubuholandi, uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside .

Amakuru UMUSEKE  wamenye ni uko ubushinjacyaha butishimiye icyemezo cy’urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, aho Dr Venant Rutunga yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

Uruhande rwa Dr Rutunga narwo  ruvuga ko rutishimiye icyo gihano.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi,  yabwiye UMUSEKE ko nk’ubushinjacyaha batishimiye icyemezo cy’urukiko rukuru kandi babifitiye uburenganzira bityo bakaba barajuriye.

Faustin Nkusi yongeyeho ko impamvu z’ubujurire zizasobanurwa igihe urukiko rw’ubujurire ruzatanga itariki yo kuburana mu mizi. Yemeje ko kujurira ari uburenganzira bw’impande zombi kuko na nawe yajuriye.

Uruhande rwa Dr Rutunga ,abunganizi be barimo Me Sebaziga Sophonie na Me Ntazika Nehemie ntibifuje kugira icyo bavuga kuri ibi.

Dr Rutunga Venant woherejwe mu Rwanda n’Ubuholandi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na mbere yaho, yari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona, ubu yabaye RAB iri mu karere ka Huye .

Avuka mu karere ka Gakenke mu Majyaruguru y’u Rwanda, yahamijwe icyaha cyo kuba icyitso muri jenoside.

Urukiko rujya kumukatira kiriya gihano, rwagendeye kuba yarazanye abajandarume mu kigo cya ISAR Rubona kandi nawe ubwe akabyiyemerera.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavugaga ko yazanye bariya bajandarume bica Abatutsi bazanwe na Dr Rutunga ntiyagira icyo akora nk’umuyobozi w’ikigo.

Ni mugihe we yavugaga ko abo bajandarume bazanwe ngo barinde umutekano w’ikigo kandi byari ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yari yafatiwe mu kigo nubwo baje bakica abatutsi ariko we adakwiye kubiryozwa kuko sicyo yari yabazaniye kandi ko ntabubasha yari abafitiho.

UMUSEKE wamenye amakuru ko kuburana mu bujurire ni biba, ubushinjacyaha buzamusabira igihano cy’igifungo cya burundu.  Ni mu gihe Dr Rutunga Venant azasaba kugirwa umwere.

Kugeza ubu ntiharamenyekana itariki yo kuburana ubujurire.

Dr Rutunga Venant afungiye mu igororero rya Nyanza ahazwi nk’i Mpanga.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW