Umunyarwanda umaze imyaka 2 afungiye i Kinshasa aratabaza

Umunyarwanda umaze imyaka ibiri n’amezi atatu afungiwe muri Gereza ya Makala mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aratabaza ubuyobozi ngo harebwe icyakorwa ngo afungurwe na bagenzi be.

Uwitwa Majyambere Samuel [ Izina yahawe] mu buryo bugoranye, yabwiye UMUSEKE ko ahari iwe akiri mu Rwanda ari mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, akaba yari umushoferi.

Yagize ati” Natwaraga ibintu mbikuye Dar es Salaam [ muri Tanzania] mbizanye i Goma cyangwa i Bukavu. Nanapakiraga amagi nyakuye i Mayange nyajyanye kuri Monusco y’i Goma.”

Avuga yafuzwe muri Nyakanga 2022, ubwo yari apakiye ibintu, arafatwa bavuga ko ari Umusirikare bitewe n’ibikomere yari afite mu mutwe yatewe n’uko yabazwe mu mutwe ubwo yakoraga impanuka mu 2021.

Ati” Babonye ibikomere mfite, baramfunga ngo ni amasasu, babuze ibyo banshinja banyaka amafaranga mbaha Amadorali 600.”

Akomeza agira ati “ Naa Bosi wanjye yaje kundeba baravuga ngo bazamfungura… Bahise bajyana i Kinshasa ngo ndi maneko kandi njye sinigeze mba Umusirikare.”

Uyu avuga ko ubu afungiwe muri Gereza ya Makala i Kinshasa ko kandi abayeho nabi na bagenzi be.

Ati” Mwatuvuganira ko turi hano, turi gupfira hano. Bisaba ko tubishyura kugira ngo tugire Amahoro, twishyura amazi… Badufungira muri ‘toilet’ waba ufite amafaranga, ukabishyura kugira ngo bagushyire ahantu heza.”

Avuga ko yishyuye Amadorali 200 kugira ngo afungirwe ahantu heza ko kandi buri Cyumweru yishyura umusoro kugira ngo atavanwa aho afungiwe.

- Advertisement -

Uyu wahawe izina rya Majyambere, yavuze ko ubwo muri iyo Gereza baheruka kurekura imfungwa nta bantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bigeze barekurwa y’aba ari Umunye-,Congo uvuga ikinyarwanda cyangwa umwe mu banyarwanda bahafungiwe.

Avuga ko hari Abanyamulenge bamaze imyaka 8 bafunzwe ntacyo bakoze ko kandi nawe ubwe amaze imyaka ibiri n’amezi atatu afunzwe, ataburana agasaba ko hagira igikorwa agafungurwa kimwe n’abagenzi be, kuko babayeho nabi.

Ati” Hano ku kwezi hashobora gupfa n’abantu barenga 50, bitewe n’uburwayi, kubyimba amaguru, ibisebe.”

Gereza ya Makala ni yo ifungiyemo abantu benshi muri DR Congo, yubatswe igenewe gufunga abantu 1,500 ariko bivugwa ko irimo abarenga 15,000, nk’uko imiryango itegamiye kuri leta ibivuga.

 

UMUSEKE.RW