Umutwe udasanzwe w’Abanya-Palestine wishe Colonel wa Israel

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyapfushije umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel akaba yishwe n’Abanya-Palestine.

Colonel Ihsan Daksa yari akuriye Brigade ya 401, yiciwe mu majyaruguru ya Gaza ahitwa Jabaliya.

Radio ya gisirikare ya Israel yavuze ko Col. Daksa yari kumwe n’abasirikare batatu mu bifaru bibiri bitandukanye, ubwo baraswagaho ngo bavuye muri ibyo bimodoka nyuma bararaswa bari hanze.

Undi musirikare wakomeretse ni umuyobozi wungirije wa Diviziyo ya 162, ndetse n’umuyobozi wa Batayo ya 52 nk’uko kimwe mu binyamakuru byo muri Palestine kibivuga, uriya wapfuye ni Colonel wa 4.

Abarwanyi bo mu mutwe wa Al-Qassam Brigades, umwe mu mashami ya Hamas, wigambye kwica uriya musirikare no gukomeretsa bagenzi be.

Israel yemeje amakuru y’urupfu rwa Col. Daksa wiciwe muri Gaza kuri iki cyumweru.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Rear Adm Daniel Hagari yavuze ko Col Ahsan Daksa yarashwe yamaze kuva mu gifaru.

Yavuze ko abasirikare batatu bandi bakomeretse ndetse umwe mu buryo bukabije cyakora ntihatangajwe amazina yabo n’amapeti bafite.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW