UNILAK yegukanye irushanwa rya “Moot Court” rihuza abiga amategeko mu Rwanda

Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK) yegukanye irushanwa ryateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC), rizwi nka ‘Moot Court Competition on International Humanitarian Law/IHL’.

Iri rushanwa, ryabaye ku nshuro ya munani, ryitabiriwe n’amakaminuza atandukanye arimo Kaminuza y’u Rwanda (UR), Kaminuza ya Kigali, Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), UNILAK, na INES-Ruhengeri.

Iri rushanwa rikorwa mu buryo bw’iburanisha, aho abaryitabira basuzuma ikirego cyatanzwe. Abahatana bagatoranywa mu barega n’abiregura, bashingiye ku kirego cyahimbwe.

Icyo kirego kigomba kuba kirebana n’Amasezerano Mpuzamahanga y’i Genève arengera abantu mu ntambara, kandi inteko iburanisha igizwe n’abacamanza bakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “Amategeko Mpuzamahanga agenga intambara n’amategeko arengera impunzi.”

Kaminuza y’Abalayiki y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK) yatsinze amarushanwa ku ruhande rw’abireguye neza, mu gihe Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yaje ku mwanya wa kabiri nk’abatanze ikirego neza.

Nyuma y’uru rubanza ruhimbano, akanama nkemurampaka kemeje ko UNILAK ari yo yitwaye neza, ihabwa igikombe, mu gihe ULK yaje ku mwanya wa kabiri.

Abanyeshuri biga amategeko bitabiriye irushanwa bavuga ko ari ingirakamaro kuko ribaha ubumenyi bwihariye mu mategeko mpuzamahanga, bikanabafasha gutyaza ubuhanga n’ubushobozi mu rwego rw’ubutabera.

Shema Aime, wiga muri Kaminuza ya UNILAK, yagize ati: “Hari byinshi twigiramo ku buryo ushobora gushinja ibyaha umuntu cyangwa kumushinjura. Duhura n’abafite inararibonye mu mategeko badufasha kunguka ubumenyi.”

- Advertisement -

Jean Damascene Ndabirora Kalinda, umukozi wa UNHCR ushinzwe amategeko no gufasha abantu basaba ubuhunzi, yavuze ko aya marushanwa agamije gufasha abanyeshuri biga amategeko mu Rwanda kugira ubumenyi burushijeho ku mategeko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Icyo tuba tugamije ni ugufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi bwisumbuyeho ku bwo basanganwe mu ishuri, bityo bakabishyira mu ngiro mu buryo bw’amarushanwa.”

Abagize akanama nkemurampaka basabye abitabiriye kurushaho gutyaza ubumenyi no kwimenyereza uko bitwara mu rukiko, banakangurira abanyeshuri kwiga no gukurikiza amategeko kugira ngo bazabe abacamanza n’abashinjacyaha beza mu gihe kizaza.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Kalihangabo Isabelle, mu izina rya Perezida w’urwo rukiko yashimye abanyeshuri bitabiriye irushanwa bose abibutsa ko ari intambwe ikomeye cyane ku mwuga baba bagiye kwinjiramo.

Abatsinze irushanwa rya ‘Moot Court 2024’ bazitabira andi azabahuza n’abo mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika, azabera i Nairobi mu Ugushyingo 2024, bagamije kwagura ubumenyi bwabo no guhatanira igikombe ku rwego mpuzamahanga.

Dr. Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka
UNILAK yahigitse izindi Kaminuza

Umuyobozi w’Agateganyo wa CICR mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda, Katia Sorin yakurikiranye iri rushanwa

MURERWA DIANE
UMUSEKE. RW i Kigali