Congo yafunze umupaka wa ‘Grande Barrière’ uyihuza n’u Rwanda

Saa kumi n’ebyiri n’igice zo muri iki gitondo cyo kuwa 5 Ugushyingo 2024, ingabo n’abapolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari bamaze gufunga umupaka wa Grande Barrière uzwi nka La Corniche uhuza umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu.

Bamwe mu banyarwanda bakorera ubushabitsi mu Mujyi wa Goma babwiye UMUSEKE ko batunguwe no kuhagera bagasanga uruhande rwa RD Congo ruriho ingufuri.

Bavuga ko basabwe kuzenguruka bakajya kunyura ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière kuko wo ugifunguye.

Umwe yagize ati ” Hano iwacu ho harafunguye, iyo politiki yabo yatuyobeye. Mu mupaka nta muntu n’umwe n’imodoka zose ntizambuka.”

Abaturage bavuga ko ari ibintu bibabaje cyane kuko ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi ariho bavana imibereho yabo ya buri munsi, ubu bakaba bari kwibaza uko bigenda.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye UMUSEKE ko ifungwa ry’uyu mupaka atarizi ko atabifata nk’ukuri mu gihe atarabona icyemezo kivuye mu buyobozi bukuru.

Ati “Umupaka ntabwo ari uwa Rubavu ni uw’igihugu iyo hagiye gufatwa icyemezo nk’icyo haba ibiganiro ku nzego nkuru z’igihugu, ubu rero njyewe nk’icyo ntabwo nagifata nk’ukuri.”

ISESENGURA

- Advertisement -

Umunyamakuru wa UMUSEKE uri i Rubavu avuga ko umupaka wafunzwe na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Cirumwami, kubera inama y’umutekano ku buryo ushobora kongera gufungurwa nyuma ya saa saba.

Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Congo butinya ko Abanyarwanda bajya kwifatanya na M23 ikomeje kwigira imbere mu mirwano iyihanganishije n’ingabo za Leta mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Umujyi wa Goma na Gisenyi ni imijyi ifite byinshi ihuriyeho kuko abaturage b’umujyi wa Goma bahahira mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda benshi bagakorera i Goma.

Mu mujyi wa Gisenyi, ku munsi habagwa inka nyinshi n’andi matungo inyama zikajyanwa gucuruzwa mu Mujyi wa Goma.

Ubucuruzi bw’imboga, amafi, imbuto n’ibindi bicuruzwa bikunzwe mu mujyi wa Goma bikurwa mu mujyi wa Gisenyi na bwo bugerwaho n’ingaruka mu gihe habayeho ingorane mu kwambuka umupaka.

Imodoka nini zituruka mu bihugu bitandukanye zijyanye ibicuruzwa n’ibindi bikoresho bitandukanye umupaka munini niwo zikoresha, ubu zose ziraparitse.

Ni mu gihe kandi Umujyi wa Gisenyi ari wo umaze igihe ugaburira abanye-Goma kuko ibindi bice byaturukagamo ibyo kurya byigaruriwe n’umutwe wa M23.

Umubano hagati y’u Rwanda na Congo wifashe nabi cyane mu gihe impande zose zikomeje gushinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano wa buri gihugu.

U Rwanda rushinja RDC gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gihe Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga abarwanyi ba M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW