Karongi: Mayor, Vice-Mayor, na Perezida wa Njyanama begujwe

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha, wari Perezida w’Inama Njyanama begujwe na Njyanama uyu munsi.

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Karongi yateranye, ifata imyanzuro yo kweguza abo bayobozi, bivugwa ko bazira imiyoborere mibi imaze iminsi ivugwa muri ako Karere.

Amakuru yizewe UMUSEKE ufite, avuga ko mu beretswe umuryango barimo na Safari Anastase, wari Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo, na Ndamyeyezu Fidele, wari umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Karongi.

Hari kandi abakozi 14 ba One Stop Center y’Akarere ka Karongi ndetse n’abakozi b’Umurenge wa Murundi.

Nk’uko bikunze gukorwa hirya no hino, aba bayobozi bo banditse amabaruwa bagaragaza ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Visi Perezida w’Inama Njyanama, Ngarambe Vedaste yirinze kugira byinshi atangariza UMUSEKE avuga ko ari mu nama.

Ati “Twari turi mu nama, mwanyemerera nkarangiza inama tukavugana mu buryo busesuye.”

Mu Ntara y’Iburengerazuba hamaze iminsi hari itsinda risesengura imikorere y’abayobozi n’abakozi mu Turere n’ubushobozi bwabo mu kunoza inshingano.

Ni mu gihe mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere ka Karongi riheruka, hagaragajwe ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Murundi.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko muri Nyobozi na Njyanama y’Akarere ka Karongi hamaze iminsi hari amacakubiri ashingiye ku moko no gupingana.

UMUSEKE.RW