Ngoma: Ukekwa kwica Nduwamungu warokotse Jenoside yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku bufatanye na Polisi, bataye muri yombi ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma wishwe aciwe umutwe.

Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024 bamusanze iwe mu rugo.

Mu ibazwa , uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa Nduwamungu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry,yabwiye itangazamakuru ko mu ibazwa ry’uyu ukekwa, yisobanuye  avuga ko impamvu yamwishe amuciye umutwe “  ko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko hagikorwa iperereza harebwa niba yarazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside.

Ati “Kugeza ubu ntabwo twakwemeza cyangwa ngo duhakane ko yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza niryo rizabigaragaza.”

Yongeyeho ati “Ikindi kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekanye impamvu nyakuri yateye Nziza kwica Nduwamungu Pauline ndetse n’abashobora kuba baramufashije muri icyo gikorwa cya kinyamanswa, mbere y’uko dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hatangwe ubutabera.”

RIB irihanganisha umuryango wa Nduwamungu Pauline, iwizeza ko abagize uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu bazagezwa imbere y’ubutabera bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Biteganyijwe ko umuhango wo kumushyingura uzaba kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024.

- Advertisement -

Uwarokotse Jenoside yishwe urupfu rw’agashinyaguro

UMUSEKE.RW