Thadée yatorewe kuyobora Rayon Sports, Gacinya agaruka muri Komite

Biciye mu Nama y’Inteko Rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Abanyamuryango ba Rayon Sports batoye Twagirayezu Thadée nk’Umuyobozi w’iyi kipe mu myaka ine iri imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu Nzove habereye Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Rayon Sports. Mu byagombaga kwigirwamo, harimo n’amatora ya Komite Nyobozi n’izindi nzego.

Ni Inteko Rusange yatangijwe ku mugaragaro na Ngoga Roger wari uyoboye iyi kipe mu nzubacyuho.

Umuyobozi wa Rayon Sports WFC, Uwimana Jeaninne yabanje kumurika raporo y’uko ikipe y’abagore ihagaze.

Twagirayezu Thadée, ni we watorewe kuba Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports mu myaka ine iri imbere. Visi Perezida wa mbere, yagizwe Muhirwa Prosper mu gihe Visi Perezida wa Kabiri yabaye Ngoga Roger, Umubitsi agirwa Rukundo Patrick. Gacinya Chance Denis, yagizwe Umujyanama wa Komite Nyobozi.

Hashyizweho kandi Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, ruyobowe na Muvunyi Paul wungirijwe na Dr. Emile Rwagacondo mu gihe Murenzi Abdallah ari we Munyamabanga w’uru rwego.

Abajyanama b’Urwego rw’Ikirenga rw’Umuryango wa Rayon Sports, barimo: Paul Ruhamyambuga, Sadate Munyakazi, Ntampaka Théogene, Uwayezu Jean Fidèle, Ngarambe Charles na Hon Munyabagisha Valens.

Ni Inteko Rusange, yitabiriwe n’Umunyamabanga w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Kalisa Edward wanijeje Abanyamuryango ko amategeko agenga imiryango itari iya Leta atabuza Rayon Sports gushinga ikigo cy’ubucuruzi.

Iyi Komite nshya, yasimbuye iyari iyobowe na Capt (Rtd), Uwayezu Jean Fidèle, weguye adasoje manda yari yatorewe kubera impamvu z’uburwayi.

- Advertisement -
Twagirayezu Thadée yatorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere
Muhirwa Prosper yagizwe Visi Perezida wa mbere w’Umuryango wa Rayon Sports
Ngoga Roger yongeye kuba Visi Perezida wa Kabiri
Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports
Rukundo Patrick yagizwe Umubitsi
Aba-Rayons b’Imena bari bahari
Amazina y’Aba-Rayons banini bari bahari
Gacinya Denis yagizwe Umujyanama wa Komite Nyobozi
Umunyamabanga w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)

UMUSEKE.RW