Minisitiri w’Intebe yasabye abofisiye bato ba Polisi guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe , Dr Edouard Ngirente,yasabye abasoje amahugurwa ya ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda, kugira ubumenyi buhagije bwo guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024,mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa ya ba Ofisiye bato 635 no kubaha   ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Ni aba-Ofisiye basoje amasomo mu cyiciro cya 13, aho bari bamaze umwaka urenga bahugurwa.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abayobora Ingabo na Polisi n’abandi bitabiriye ibi birori bamaze kugera i Gishari.

Barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel; Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko amahugurwa yatangiye tariki 18 Nzeri 2023.

CP Robert Niyonshuti yavuze ko mu gihe bamaze mu mahugurwa bize amasomo agamije kubungura ubumenyi, ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rw’aba-Ofisiye bato.

CP Niyonshuti yavuze ko amasomo bahawe ari ingirakamaro kandi ko bazakomeza guhabwa andi masomo atandukanye.

Ati “Amasomo mwahawe ni intangarugero kuko igihe cyose muzaba muri abapolisi b’u Rwanda, buzakomeza guhabwa andi anyuranye, azabafasha kurushaho kuzuza neza inshingano zanyu.”

- Advertisement -

Minisitiri w’intebe yabahaye umukoro

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimye abarangije amahugurwa, avuga ko amasomo bahawe ari ingirakamaro mu kazi ka Polisi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu Rwanda ndetse no mu mahanga aho yoherejwe mu butumwa butandukanye.

Yasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura aho bazaba bari hose kuko ari we musingi uyu mwuga wubakiweho.

Ati “  Aya mahugurwa kimwe n’andi yose ategurwa na Polisi y’u Rwanda, ni ingirakamaro mu kazi ko gucunga umutekano, haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bikorwa polisi igiramo uruhare mu mahanga.”

Yakomeje agira ati “Mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwakomeje kuba igihugu gitekanye ndetse kinafite ubukungu buzamuka buri mwaka.aya majyambere n’umutekano dufite,dufite inshingano zo gukomeza kubibungabunga no kubirinda binyuze mu bufatanye n’inzego zose cyane cyane binyuze mu bufatanye na Polisi.”

Dr Edouard Ngirente yasabye ko habaho ubufatanye na Polisi n’abaturage mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Ati “Polisi igomba kwihatira cyane gukorana n’abaturage kugira ngo aho biri ngombwa batangire amakuru ku gihe ajyanye n’ibyaha baba bakeka bishobora kuhagaragara.”

Yasabye kandi polisi gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no gutuma abanyarwanda bihesha agaciro.

Yongeyeho ko abarangije amahugurwa badakwiye gupfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye.

Ati “ Ba Polisi murangije amahugurwa yanyu,turabashimira ko muri urubyiruko rwiza.urubyiruko rwiyemeje gukomeza guharanira kurinda umutekano w’igihugu.Amahirwe igihugu cyacu cyabahaye ntimuzayapfushe ubusa.”

Yakomeje ati “ Mwize neza, mufite ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi ariko ikirenze kuri icyo cyose ni uko muba mwiteguye kubikoresha, mwiyubakira igihugu cyanyu ari na cyo cyacu twese. Iterambere turimo rijyana n’ibyaha by’ikoranabuhanga, mukwiye na mwe kwihatira kugira ubuhanga, burushijeho kugira ngo muhangane n’ibyo byaha biba bishoboye kuboneka muri sosiyete nyarwanda.”

Abarangije amahugurwa barimo abagabo 527 n’abagore 108, barimo abazakomereza akazi muri Polisi y’u Rwanda n’abazakora mu zindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bakora mu nzego z’umutekano
Abarenga 600 bahawe bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) .

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta , nawe yitabiriye uyu muhango

UMUSEKE.RW