Ubukangurambaga bwakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, bwatumye abagera kuri 268 babanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko basezerana byemewe.
Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiswe’Gender accountability Dialogues’ bwatanze Umusaruro kuko bwatumye Imiryango 268 isanzwe ibana mu buryo butemewe isezerana mu mategeko.
Ni Imiryango yiganjemo ahanini n’abasaza, abakecuru n’abandi bamaze igihe babana ariko batarasezeranye.
Bamwe muri iyo Miryango barimo abagore, bavuga ko baterwaga impungenge no kuba umunsi bagize ibyago bagapfusha abo bashakanye Imiryango y’aho bashatse izabirukana ibyo baruhiye bikaribwa n’abandi.
Bagore Eugenie umwe mu basezeranye imbere y’amategeko, avuga ko hari igihe babitaga amazina mabi atababereye bakumva ipfunwe.
Ati “Abantu babana batarasezeranye bakunze kubita indaya, kuba duteye intambwe tukagera kuri uru rwego biranshimishije.”
Gatabazi Jean Claude avuga ko kubana batarasezeranye mu mategeko bahoraga bikanga gucana inyuma, kubera ko gutandukana kuri abo bantu byoroshye kuko nta masezerano baba bafitanye.
Ati “Amasezerano dukoranye na mugenzi wanjye tugiye kuyitaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ubukangurambaga bakoze bwatwaye ibyumweru bibiri birenga, kandi ko butanze Umusaruro kubera ko Imiryango 500 yabanaga muri ubu buryo yemeye gusezerana imbere y’Ubuyobozi.
- Advertisement -
Meya Habarurema akavuga ko abarenga 200 batabonetse uyu munsi hari ibyo bakinoza kugira ngo baze gushyira umukono ku masezerano.
Ati “Abantu iyo bakundanye, igikurikiraho bagomba gukora ni ugukorana amasezerano cyane ko baba bahuye batari basanzwe baziranye bihagije.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uyu ari umwe mu mihigo yo mu Ishami ry’Imiyoborere myiza kandi ko biteguye kuwesa mbere yuko uyu mwaka w’Ingengo y’Imari urangira kubera ko kugeza ubu uri hejuru ya 50%.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango