Abasenateri batangiye kugenzura imikorere ya za Poste de sante’

Abagize Sena y’u Rwanda batangiye igikorwa cyo gusura abaturage mu turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze ,poste de sante’ .

Iki gikorwa kizitabirwa n’Abasenateri bose, cyangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 – 30 Mutarama 2025.

Sena ivuga ko “ Iki gikorwa kigamije kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, uburyo serivisi z’ubuvuzi zitangwa no kumenya niba zifasha abaturage bayagana uko bikwiye n’uruhare rw’inzego za Leta, abaturage n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze.”
Yongeraho ko iki gikorwa gifite n’intego yo kumenya imbogamizi zigaragara mu guteza imbere amavuriro y’ibanze n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.

Perezida wa Sena, Dr KALINDA François, yagize ati “Sena y’u Rwanda ishima ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere amavuriro y’ibanze. Intambwe yatewe mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi irashimishije, ariko haracyagaragara ibibazo bitandukanye mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Muri iki gikorwa, Sena izasesengura ibyo bibazo, itange inama zituma serivisi zirushaho kunoga.”

Abasenateri bazasura nibura amavuriro y’ibanze 60. Bazagira kandi ibiganiro n’abaturage batuye mu Kagari karimo ivuriro ryasuwe, ndetse banagire ikiganiro n’abayobozi b’Akarere, barimo abashinzwe ubuzima n’abahagarariye abajyanama b’ubuzima.

Amavuriro y’ibanze hirya no hino mu gihugu yakunze kuvugwaho imikorere mibi ahanini bitewe n’ubushobozi bucye bwayo bityo bigatuma adakora buri munsi  ndetse n’abakozi badahagije.

Imibare ya Minisante igaragaza ko mu Rwanda, mu mwaka wa 2018, mu gihugu hari amavurilo y’ibanze 670, uwo mubare wikubye kabiri ugera ku mavurilo 1222 mu mwaka wa 2021, bikaba byari biteganyijwe ko ziziyongera ku buryo muri buri kagali uko ari 2148 hazaba hubatsemo Postes de Santé bitarenze mu umwaka wa 2024.

UMUSEKE.RW