Amafaranga yo gufasha Kanyankore Yaoundé yariwe atamugezeho

Nyuma y’uko hegeranyijwe amafaranga yo gutera inkunga umutoza, Kanyankore Gilbert Yaoundé watoje amakipe arimo Vital’o, yariwe atageze kuri nyiri ubwite.

Hashize igihe humvikanye inkuru mbi mu matwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati, ivuga ko Kanyankore Gilbert Yaoundé arwaye kanseri kandi arembye.

Nyuma yo kumenya iyi nkuru, abo uyu mutoza yatoje muri Vital’o n’abandi bakunzi ba ruhago i Burundi no mu baturanyi, batangiye kwegeranya ubushobozi bwo kumuvuza, hakorwa urubuga rwa “WhatApp” rwo kubafasha kwegeranya ubwo bushobozi.

Hahise kandi hategurwa umukino wo gushakamo ubushobozi bw’amafaranga. Ikipe y’abakiniye Vital’o ndetse n’iy’abahanzi muri iki gihugu, maze winjiza agera kuri miliyoni enye z’amarundi.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Bangama wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports na Vital’o, ari we wanyuzwagaho amarundi yose yoherejwe n’abari imihanda yose.

Bivugwa ko habonetse arenga gato miliyoni 12 Fbr ariko ayageze kuri Yaoundé akaba ari miliyoni eshatu gusa. Ibi byateje impamagara mu bohereje ubu bushobozi, aho bavuga ko batumva ukuntu butagejejwe kuri nyiri ubwite.

Kanyankore w’imyaka 73, yahagaritse gutoza kubera izabukuru ndetse ashimirwa n’abo yatoje bose kubera ubumenyi yabahaye.

Yahesheje Vital’o ibikombe 22 bya shampiyona, ahesha Rwanda B igikombe cya CECAFA mu 1999 ubwo yari yungirije Nando watozaga Mukura icyo gihe.

Yaoundé yatoje amakipe arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports, APR FC na Mukura VS.

- Advertisement -
Yaoundé amaze igihe arwaye
Abakiniye Vital’o, bagerageje kwegeranya ubushobozi bwo gufasha Kanyankore Yaoundé urwaye kanseri

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • rukabu

    Merci Yaounde yatoje vitalo gussa I Burundi na national ya barundi abateguye Icyo gikorwa nicyo gushima 100/100 . Umuco mwiza ABA sportif bagomba gukorera abâtoza na bakinnyi bitera iteka imiryango bakomokamo. Ikindi nu gushima su gufasha nkuko wabyanditse NTA nuwariye ayo Mafaranga comité yabiteguye iZi uko byakozwe Nuko byatanguye..murakoze