Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere, yiyeguriye Yesu Kirisito yemeza gukoresha impano ye n’ibyo afite byose mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kirisito.
Fatakumavuta yiyeguriye Yesu ku wa 14 Ukuboza 2024 ubwo yabatirizwaga mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Uyu mugabo wakoreraga Isibo Tv/Radio avuga ko kwakira agakiza yasanze ari inzira nziza kuko byamuhaye amahoro n’umutuzo.
Yabwiye abo bakoranye kuri icyo gitangazamakuru, ko yabaye umuntu mushya kandi ko usibye kuba afunzwe nta kindi kibazo cy’ubuzima afite.
Yavuze ko ibijyanye n’imyidagaduro yabaye abishyize ku ruhande gusa ku Bunani yinjije bagenzi be mu mwaka mushya binyuze mu gitaramo yateguye i Mageragere.
Uyu mugabo kandi ngo ari kwandika igitabo yise ‘Ubutayu bwa Biswi’, kibanda ku buzima bwo mu Igororero by’umwihariko gisobanura agaciro ‘Biscuit’ igira imbere mu gipangu.
Fatakumavuta wahoze ari n’Umuvugizi w’ikipe ya Gorilla FC, ubu asigaye Ari umutoza w’ikipe y’abanyamakuru bafunganywe i Mageragere.
Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.
Ni ibyaha bikekwa ko yakoze mu bihe bitandukanye yifashishije umuyoboro wa YouTube cyangwa imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye kandi mu bihe binyuranye.
- Advertisement -
Ku wa 6 Ugushyingo nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Fatakumavuta n’abanyamategeko be bahise bajuririra iki cyemezo mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rutesha agaciro impamvu yashingiyeho ajurira.
Yari yasabye urukiko ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango kandi ko ubuyobozi bw’igitangazamakuru akorera bwari bwemeye kumwishingira.
Fatakumavuta yatawe muri yombi Ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ategereje itariki y’urubanza rwe mu mizi mu gihe agifunzwe mu minsi 30 y’agateganyo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW