Gen Muhoozi yahamagajwe mu Nteko ngo asobanure ibyo yirirwa yandika kuri X

Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ishinzwe Ingabo yasabye Minisitiri w’Ingabo z’ik’igihugu kuzana Umugaba Mukuru w’Ingabo akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni Gen. Muhoozi Kainerugaba ngo atange ibisobanuo ku butumwa ajya yandika ku rbuga rwa X.

Ni ibyasabwe Jacob Oboth-Oboth, usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo za Uganda ubwo we n’abo bari kumwe baturutse mu Ngabo za Uganda (UPDF) bitabaga mu Nteko Ishinga Amategeko ngo basobanure ibijyanye n’ingengo yimari ya Minisiteri y’Ingabo.

Muri uko kwitaba bamwe mu badepite biganjemo abo mu mashyaka atavuga rumwe n’iri ku butegetsi batangaje ko bifuza ko Gen. Muhoozi w’imyaka 50, yitaba komisiyo ubwe kugira ngo asobanure bumwe mu butumwa bw’amagambo yagiye atangaza kuri konti ye bwite ku rubuga rwa X.

Daily Monitor yatangaje ko Abadepite bashyigikiye icyo gitekerezo barimo Derrick Nyeko, Joel Ssebikali na Godfrey Wakooli.

Depite Nyeko wo mu Ishyaka rya National Unity Platform (NUP) yagize ati “Turabona ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga buvuga nabi ibihugu duturanye, busaba ba ambasaderi b’ibindi bihugu gusaba imbabazi Uganda, ndetse no gutera ubwoba abayobozi bacu bo mu mashyaka ya opozisiyo. Ejo bundi twasomye ubutumwa buvuga ko Dr Kizza Besigye azamanikwa ku munsi w’Intwari. Ibi byose CDF [Umugaba Mukuru w’Ingabo] ni we ukwiriye kubisobanura.”

Mu gusubiza, Minisitiri w’Ingabo, Oboth-Oboth yavuze ko ibyo Gen. Muhoozi yandika kuri X, ari ibitekerezo bwite atari ibyemezo bya Minisiteri y’ingabo.

Ati “Nta kibazo kirimo, tuzamutumira kugira ngo asubize ibibazo. Ariko nk’uko nabivuze, ibibazo bijyanye n’urubuga rwe ni iby’ubuzima bwe bwite.”

Komisiyo yemeje ko Gen Muhoozi azitaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo atange ibisobanuro ku bintu yagiye yandika kuri X.

Mu bihe bitandukanye Gen. Muhoozi yagiye anyuza ubutumwa butandukanye ku rubuga rwa X, harimo na bumwe butigeze bwakirwa neza n’ibindi bihugu by’amahanga.

- Advertisement -

Nko mu 2022 yigeze kwandika ko ingabo za Uganda zifite ubushobozi bwo gutera Umujyi wa Nairobi muri Kenya zikawufata mu byumweru bibiri.

Ni ubutumwa icyo gihe butakiriwe neza na Nairobi ku buryo Dipolomasi yajemo agatotsi.

Mu Ukuboza kwa 2024, nabwo yanditse ko umunsi Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika azamufasha kwigarurira Khartoum, umurwa mukuru wa Sudani.

Ndetse vuba yari yananditse ko agiye gutera Repubulika ya Demokarasi ya Congo akarasa abacancuro b’abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa DRC.

Ubu butumwa bwarakaje Congo na Sudani ndetse birangira Gen. Muhoozi abusibye kuri X.

Gen Muhoozi Kainerugaba

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW