Muhanga: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kuba inyangamugayo

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye abanyamuryango ko Ubunyangamugayo aribwo bugomba kubaranga.

Yabivuze nyuma yo gutorerwa uyu mwanya wo kuyobora uyu Muryango muri manda y’imyaka 5 iri imbere.

Kayitare yabwiye abanyamuryango ko hari umurongo mugari ukubiye muri Manifesto Umuryango RPF usanzwe uhari bagomba kugenderaho kandi ibirimo aribyo abanyamuryango bose bakwiye kwifashisha.

Ati:’Abatorewe iyi myanya nibakora neza Umuryango wose uzabishimirwa, ariko nibakora nabi Umuryango uzabigayirwa’

Chairman Kayitare avuga ko icyari gitegerejwe ari ukuziba icyuho cy’imyanya itari ifite abayobozi, akavuga ko ubu bikozwe.

Ati:’Mwibuke kandi ko imyanya mutorewe yahereye ku rwego rw’Umudugudu, biradusaba kwegera izo nzego kugira ngo tuzifashe gukora neza’.

Yavuze ko akazi gatangiye ko buri wese agomba kuzirikana ahantu ahagaze ndetse akibuka ko ahagarariye Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Paul Kagame.

Ati:’Mwirinde gushyira icyaha ku Muryango wacu, mwirinde ko ugawa muwurinde ikimwaro.’

Abatorewe kuyobora Komite Nyobozi harimo 3 bagize biro, hakaba abakomiseri 4 ndetse n’abatatu bazamukiye mu rugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi bongewe mu bagize Nyobozi y’Umuryango.

- Advertisement -

Aba bose bavuze ko batazatenguha Umuryango RPF Inkotanyi wabagiriye icyizere.

Umubare munini w’abatowe ni abantu bari basanzwemo, gusa bakaba batowe ku bwiganze bw’amajwi menshi ari hejuru ugereranije n’abo bahatanaga.

Abatowe kuyobora Komite Nyobozi bavuze ko batazatenguha Umuryango RPF Inkotanyi
Banyuzagamo bakaririmba indirimbo z’Umuryango
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bagaragaje akanyamuneza.
Abanyamuryango batoye bategaga amatwi ibigwi bya buri wese wimamazaga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga