Umugabo yakubise uwo yita umujura amugira intere

Nyanza: Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, bamwe mu baturage basanze Habumugisha Abouba aryamye mu murima w’imyumbati yagizwe intere na nyirumurima.

Habumugisha Abouba w’imyaka 35 yasanzwe mu murima atabasha kugenda, yakubiswe bivugwa ko yishe imyumbati ibiri.

Uyu muturage ubu arembeye kwa Muganga, uwamukubise amushinja ko yamwibye imyumbati yamusize avirirana arahunga.

Umwe mu baturage yagize ati: “Ntabwo nyirumurima ari we wamukubise wenyine, kuko yari kumwe n’abavandimwe be. Twabonaga asigaje akanya gatoya agashiramo umwuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptiste avuga ko uru rugomo rwo gukubita no gukomeretsa rwabereye mu Mudugudu wa Nyamayaga, Akagari ka Shyira, Umurenge wa Busoro.

Gitifu Habineza avuga ko uwakubiswe akekwaho icyaha cy’ubujura aturuka mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka  Nyamirama, Umurenge wa Ntongwe  mu Karere ka Ruhango.

Gusa avuga ko aho yakubitiwe ari mu murima w’umuturage witwa Ndahimana Damascène umurima we ukaba uri mu Karere ka Nyanza.

Ati: “Umukuru w’Umudugudu wa Nyamayaga aduhaye amakuru ko saa kumi n’imwe (17h00) uwitwa Habumugisha Abouba yafashwe ari kwiba imyumbati mu murima wa Ndahimana.”

Habineza avuga ko uwakubiswe yoherejwe mu Kigo Nderabuzima cya Kinazi kugira ngo ahabwe serivisi y’ubuvuzi.

- Advertisement -

Yavuze ko abakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Habumugisha Abouba batarafatwa.

Gusa Gitifu Habineza avuga ko yavuganye na mugenzi we uyobora Umurenge wa Kinazi amwizeza ko bagiye gushakisha abakomerekeje uyu mugabo.

Uwakubiswe yajyanywe kwa muganga ari intere

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.