Umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda ukomeje kuzamuka

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko umusaruro w’ubucukuzi wazamutseho 45%, ibyo bikaba byaragizwemo uruhare n’ibikoresho bigezweho n’abakozi bafite ubumenyi, nk’uko byemezwa n’Urwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gazi mu Rwanda.

Ni izamuka rikomoka kandi ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kuyongerera agaciro, ubucukuzi bukozwe kinyamwuga, ishoramari, ikoranabuhanga mu bucukuzi no guteza imbere ubucukuzi bukozwe mu buryo burambye.

Bosco Kayobotsi, umuyobozi w’uruganda rwa Gasabo Gold Refinery rutunganya zahabu n’ifeza bikoherezwa ku isoko mpuzamahanga, avuga ko umusaruro wabo wiyongereye.

Ati: “Iyi myaka ibiri ishize, 2023-2024, urabona imibare yacu yazamutseho ku kigero cya 46% ugereranyije n’igihe gishize, kandi ni wo musaruro mwinshi twabonye mu myaka itanu ishize.”

Mukiza Oreste, umukozi ushinzwe itumanaho muri RMB, yabwiye RBA ko uku kwiyongera kw’umusaruro kwatewe ahanini na gahunda zitandukanye zashyizweho.

Avuga ko bafasha abari mu rwego rw’ubucukuzi kubona ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, kongera ibikoresho bigezweho, n’abakozi bafite ubumenyi bugezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati: “Ibi byose bigatuma rero ubucukuzi bugenda butera imbere, ndetse n’umusaruro ukiyongera.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko bafite intego yo gukomeza gukurura abashoramari bakomeye muri uru rwego rw’ubucukuzi kugira ngo umusaruro ukomeze wiyongere.

Ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo haracyarimo byinshi dushobora gukuramo, cyane ko abashoramari bashya bagenda baza, kandi ibyo bakora bikagenda babyongerera agaciro.”

- Advertisement -

Minisitiri Sebahizi avuga ko nibashyira imbaraga mu nganda n’inyongeragaciro, izajya ihora yiyongera, ubukungu bw’u Rwanda ku kigereranyo mbumbe bukazamuka.

U Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka afite agaciro ka miliyari miliyari $154.

DIANE UMURERWA / UMUSEKE.RW