M23 yatangiye kubarura abatuye umujyi wa Goma

Ihuriro rya AFC/M23, nyuma yo kugarura amahoro no gushyiraho ubuyobozi bushya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryatangiye ibarura ry’abatuye umujyi wa Goma hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibarura ry’Abaturage n’Imiturire riheruka gukorwa mu mwaka wa 1983 ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, bivuze ko hashize imyaka 40.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien, yavuze ko buri rugo ruzagira dosiye y’ikoranabuhanga irimo amakuru y’abarutuyemo bose.

Yavuze ko abatuye Goma nibamara kumenyekana hamwe n’aho batuye n’imiterere y’imiturire yabo, bizafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere n’imibereho myiza.

Meya Katembo yongeyeho ko iri barura rizafasha mu gushimangira umutekano muri uyu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

UMUSEKE wamenye ko abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe amakayi yo kwandikamo abantu bashya baraye aho bayobora, nyiri urugo azajya yandikisha umushyitsi we, kugira ngo hamenyekane aho yaturutse.

Muri iri barura, abasirikare ba FARDC, Wazalendo, n’abarwanyi ba FDLR banze kwishyikiriza M23, bakihisha mu baturage bazafatwa nk’abanzi b’amahoro.

Abahanga b’ikigo ADPECO-ASBL batunganyije porogaramu izifashishwa mu kubika no guhuza amakuru, bazanyura ku rugo ku rundi.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwamenyesheje abaturage bose ko iki gikorwa ari ubuntu, kandi ko uzafatwa yaka amafaranga azahabwa ibihano hakurikijwe amategeko.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW