Muhanga: Abashinjwa ubujura muri Kampani ikora umuhanda bakatiwe

Abantu 14 bashinjwa kwiba ibikoresho bya Kampani y’abashinwa ishinzwe gukora Umuhanda wa Kaburimbo Muhanga- Nyange bahawe ibihano bitandukanye.

Batanu muri bo  harimo abari bashinzwe ububiko, umusekirite n’abandi bashinjwa icyaha cyo kwiba. Ni mu gihe abandi bo bashinjwa ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Ubushinjacyaha bubarega kwiba sima,mazutu, sima, amabati   n’ibindi bikoresho byo kubaka uwo muhanda Muhanga-Nyange.

Mu iburanisha ryabereye mu ruhame kuwa 18 Gashyantare 2025,Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, rwabakatiye igifungo cy’imyaka ibiri, abandi babiri bakatirwa ifungo gisubitse cy’umwaka umwe .

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye  rwakatiye abakozi bane abatwara imodoka za kampani bashinjwa icyaha cy’ubuhemu, igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu. Bagafungirwa mu igororero mu gihe cy’umwaka umwe, andi mezi agasubikirwa.

Aba  baburanye bemera icyaha  bavuga ko bahabwa amafaranga 300Frw ku munsi , Bahisemo kujya bavoma mazutu, bakayigurisha kugira ngo barebe uko babaho.

Abandi bane batari abakozi ba kampani baregwa  muri iyi dosiye , nabo bahamijwe icyaha cy’ubuhemu mu bufatanyacyaha, bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu. Aba bmeye ko baregwa ko baguraga mazutu yabaga yibwe.

Urukiko kandi rwagize umwere Rukundo Germain wari wafashwe ahetse mazutu yari yibwe mu modoka y’iyo kampani ikora umuhanda, aho yashinjwaga nawe ubufatanyacyaha mu cyaha cy’ubuhemu.

Uyu yaburanye ahakana icyo cyaha ahubwo yahuye n’abantu  bakamuha akazi ko gutwara iyo mazutu, bageze mu nzira polisi irabafata.

- Advertisement -

Aba bose bafite iminsi 30 yo kujurira mu gihe baba batishimiye imyanzuro y’urukiko. A

ba bose uko ari 13 bahamijwe ibi byaha, baregwa na kampani  kwiba ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 59 Frw.

UMUSEKE.RW