Igitego cya Fall Ngagne ku ruhande rwa Rayon Sports n’icya Useni Kiza Seraphin ku ruhande rwa Amagaju FC, byatumye aya makipe anganya mu mukino wa Shampiyiona, abafana ba Murera bataha nta wuvugisha undi.
Hari mu mukino w’umunsi wa 18 muri Shampiyiona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025 kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ni umukino wagiye kuba Murera iheruka gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1 muri Shampiyiona mu gihe, ariko ikaba itari ifite abakinnyi barimo dama Bagayogo, Fitina Ombolenga na Muhire Kevin.
Amagaju FC yo mu mukino uheruka, you yari yanganyije na Rutsiro FC 0-0.
Niyongabo Amars utoza Amagaju FC yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo :Kambale Kilo Dieume,Masudi Narcisse,Addel Matumona Wakonda, Tuyishime Emmanuel, Twizeyimana Innocent, Dusabe Jean Claude,Iradukunda Daniel,Kasereka Musayi Agira,Sebagenzi Cyrille, Bizimana Ipthi Hadji na Useni Kiza Seraphin.
11 ba Murera bari: Khadime Ndiaye, Serumogo Ally , Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Souleymane Daffe, Ishimwe Fiston, Ndayishimiye Richard,Iraguha Hadji, Fall Ngagne na Rukundo Abdul-Rahman .
Umukino watangijwe n’ikipe ya Rayon Sports ihita inatera umupira muremure imbere y’izamu ishaka Iraguha Hadji ariko ba myugariro b’Amagaju FC bawushyira muri koroneri.
Ni koroneri yatewe na Iraguha Hadji ariko umupira rutahizamu Fall Ngagne arawurenza.
Ni umukino utitabiriwe cyane kuko Stade Mpuzamahanga ya Huye, imyanya yarimo abafana ku kigero cya 60%.
- Advertisement -
Ku munota wa Gatanu w’umukino, rutahizamu w’Amagaju FC ukina anyura ku mpande, Kasereka Musayi yagerageje gutsinda igitego asigaranye na Khadime Ndiaye ariko asifurwa kurarira.
Rukundo Abdoulrahman wakinaga n’ikipe yavuyemo, yahaye umupira mwiza Rukundo Fiston ari mu rubuga rw’amahina ariko ba myugariro b’Amagaju FC baba maso bawumutanga atarawugeraho.
Amagaju FC nk’ikipe yari mu rugo yanyuzagamo igatera udutero shuma ariko twari tutaratanga umusaruro.
Ku munota wa 20, Masudi Narcisse yazamukanye umupira agiye kuwuhindura imbere y’izamu ashaka Kiza Useni Seraphin, maze Nsabimana Aimable wari Kapiteni wa Rayon Sports kuri uyu munsi, aratabara.
Ku munota wa 30, Rutahizamu Fall Ghagne yatsinze igitego cya mbere cya Murera Ari mu mfuruka y’izamu, axamuue ujuguru nyuma y’uko yari ahawe umupira na Rukundo Abdul-Rahman.
Aba-Rayons bahise bajya mu bicu, uyu munya-Sénégal wari utsinze igitego cya 13 muri shampiyiona y’icyiciro cya mbere, abasaba gutuza.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego 1-0 cya Rayon Sports, ariko ikipe yo mu Bufundu igaragaza inyota yo gushaka ikindi.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye ikioe ya Rayon Sports isatira, ibi byatumye ibona imipira iteretse ibiri mu minota itanu ya mbere.
Harimo uwatewe na Bugingo Hakim n’indi yatewe na Serumogo Ally Omar ariko yose itagize icyo ibyara.
Murera yabonye koroneri ku munota wa 54, yatewe na Bugingo Hakim maze Safe ashyizeho umutwe, umuzamu wa Amagaju FC aratabara.
Ku munota wa 60 w’umukino, Rayon Sports yakoze impinduka havamo Ishimwe Fiston hinjira mu kibuga Sinsi Jesus. Ni impinduka yari igamije kongera imbaraga mu busatirizi.
Ku munota wa 64, Amagaju yagerageje kwishyura igitego ku mupira Useni Kiza Seraphin. yashyize ku mutwe ariko awutera hejuru y’izamu
Ku munota wa 68, uyu rutahizamu w’Amagaju FC yagiye mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports ashaka penaliti, abasifuzi bavuga ko yigwishije.
Rutahizamu Useni Kiza Seraphin wakomezaga ashaka igitego yaje ku kibona ku munota wa 79, atainda igitego ku mupira yahawe na Masudi Naricisse.
Itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports nyuma yo gutainsas igitego bakuye mu kibuga Richard Ndayishimiye binjizamo Azziz Bassane mu buryo bwo gushaka igitego.
Ku munota wa 90, Rayon Sports yabonye kufura nyuma gato y’urubuga rw’amahina, ku ikosa ryakorewe Iraguha Hadji.
Wari umupira uteretse watewe na Bugingo Hakim ariko ica hanze y’izamu.
Iminota 90 y’umukino isanzwe yarangiye maze abasifuzi bongeraho iminota itanu y’inyongera. Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Rayon Sports iguma ku mwanya wa Mbere n’amanota 41, mu gihe iyi kipe yo mu Bufundu yahise yuzuza amanota 19 ku rutonde rwa Shampiyiona y’icyiciro cya mbere rw’agateganyo.
Indi mukino yabaye kuri uyu wa Gatandatu , Police FC yanganyije na Musanze FC ibitego 3-3. Muhazi United yatsinze Marines FC ibitego 2-0. Rutsiro FC itsinda Etincelles FC igitego 1-0.
Undi mukino uhanzwe amaso kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ni uzahuza Mukura VS na APR FC ejo Saa Cyenda z’amanywa.
UMUSEKE.RW/ i Huye