Urubyiruko rwagororewe Iwawa mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bahakuye ubumenyi butuma babasha kwihangira imirimo.
Bamwe mu rubyiruko rwahoze mu bujura, ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa by’urugomo, bameje ko kwihangira imirimo bagezeho babikesha ubumenyi bavanye Iwawa.
Babivuze mu imurikabikorwa rigamije kugaragaza ibyo bamaze kugeraho mu myaka ishize bavuye kugororwa.
Byiringiro Anselme avuga ko yavukiye mu muryango ufite amakimbirane ntiyagira amahirwe yo kubona uburere abandi bana bahabwa n’ababyeyi.
Ati:’Nishoye mu ngeso mbi z’ubujura kuko nta kintu najyaga mbona nta gitwaye’.
Avuga ko ubuyobozi bwamujyanye kugororerwa Iwawa none ubu abanza kwinjiza amafaranga 5000frws ku munsi kuko yize gukora amashanyarazi.
Nsumbiri Isaac umwe muri uru rubyiruko, avuga ko mu Igororero ry’Iwawa yize ububaji abona uyu mwuga wonyine udahagije awubangikanya n’ubworozi bw’Inkoko.
Ati:’Batubwiye ko tugomba kuba ibisubizo by’aho dutuye, njye norora Inkoko zitera amagi’
Nsumbiri avuga ko mu nyungu abona hiyongeramo ayo akura no mu ifumbire.
- Advertisement -
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Urungano Ndota Initiative, Gatera Vincent Palotti yabwiye UMUSEKE ko batangiranye n’abana 50 kuva mu mwaka wa 2017 ariko bagiye bakira n’abandi bifuza inguzanyo zo kwihangira imirimo.
Ati:’Twifuza ko abo dufasha bazamuka bakagera ku rwego rwo guhatana kuko inguzanyo tubaha yo guhanga imirimo bayisubiza nta nyungu batanze’
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko uyu muryango wagabanyije umubare w’ubushomeri mu rubyiruko.
Ati:’Tubona ko ari icyerekezo cyiza Urubyiruko rwagororewe Iwawa rufite, kandi biraduha icyizere cy’uko na bagenzi babo bazabigiraho kubera ko bamaze guha bagenzi babo akazi mu byo bakora’.
Umuryango Urungano Ndota Initiative mu Karere ka Ruhango umaze gutanga inguzanyo zirenga miliyoni 80 frws ku rubyiruko rugera kuri 350 rwo muri aka Karere.
yo guhanga imirimo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.