Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yamaganye imigambi ya leta ya Congo yo gutanga amakuru y’ibinyoma no gushyira igitutu cya politiki ku bafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga.
Ni mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere,RDB, rwasohoye runenga imyitwarire ya Congo ku gushaka gusibira amayira u Rwanda mu bafatanyabikorwa bayo.
Muri iryo tangazo RDB yagize iti ““Izi mbaraga zibangamiye amahoro mu karere, umutekano, ubufatanye mu bukungu .”
U Rwanda rufitanye ubufatanye n’imakipe mpuzamahanga atandukanye arimo iya Arsenal, FC Bayern Munich, Paris Saint-Germain.
Ifitanye kandi ubufatanye n’irushanwa Nyafurika ry’umukino wa Basket Ball , BAL .
RDB ivuga ko yizera ko siporo ifite imbaraga mu kungura inama,Ubumwe n’iterambere muri Afurika .
Uru rwego ruvuga ko binyuze mu bufatanye na Arsenal; FC Bayern Munich, Paris Saint-Germain cyangwa muri BAL byagize u Rwanda igicumbi cy’ibikorwa bya siporo n’ubukerarugendo.
U Rwanda rufite uburenganzira bwo kwirinda
Mu itangazo rya RDB, ivuga ko u Rwanda rushyigikiye ko habaho amahoro n’umutekano mu karere kandi ko intego z’u Rwanda ari ukurinda imipaka yarwo, no gukomeza ubufatanye mu gushaka igisubizo cy’ibibazo by’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa Congo.
- Advertisement -
U Rwanda ruvuga kandi ko kuba leta ya Congo irurega kwiba amabuye y’agaciro , bigaragaza ukujegajega kwa Politiki y’iki gihugu.
U Rwanda ruvuga ko rushyigikiye ko habaho ubushake bwa politiki mu gukemura amakimbirane ari mu Buarasirazuba bwa Congo.
Itangazo rikomeza rivuga ko Siporo ifite imbaraga zo guhuza abaturage, no kuzana impinduka zifatika.
Kuva umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abatutsi b’Abanye-Congo wakwigarurira imwe mu mijyi itandukanye ya Congo irimo na Goma, leta ya Congo yahagurukiye u Rwanda , irushinja guhungabanya ubusugire bwayo.
Mu Ntangiriro z’uyu mwaka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner yandikiye ibaruwa amakipe yose afitanye imikoranire n’u Rwanda ayasaba guhagarika ubwo bufatanye, yose ntiyagira icyo abikoraho, ndetse agera no ku Muyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale amusaba guhagarika ibiganiro n’u Rwanda no kurukura mu bahatanira kwakira isiganwa rikomeye ku Isi.
UMUSEKE.RW