Uko Twirwaneho yigaruriye ibigo bya Gisirikare na Komini Minembwe

Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wafashe ibiro bya Komine Minembwe n’ibigo bikomeye bya gisirikare nyuma y’imirwano yabahuje na FARDC, Mai-Mai ndetse na FDLR.

Ni mu bitero by’injyanamuntu byadutse nyuma y’urupfu rwa Col. Rukunda Michel alias Makanika, wari umuyobozi wa Twirwaneho, waguye mu gitero cya drone cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC ku wa 19 Gashyantare 2025.

Ku wa 20 Gashyantare, FARDC ikimara kumenya ko Col. Makanika yapfuye, yahise igaba igitero ku birindiro by’umutwe wa Twirwaneho.

Twirwaneho yakoze iyo bwabaga irwana nta kujenjeka, yigarurira umusozi muremure wa Runundu uri hagati muri Centre ya Minembwe, wari ushinzeho intwaro ziremereye za FARDC zigenzura ibyerekezo byose bya Minembwe.

Izo ntwaro zari zishinze kuri uwo musozi zaguye mu biganza by’umutwe wa Twirwaneho, mu gihe ingabo za Leta na Mai-Mai bahungiye i Madegu ahari hakambitse Brigade ya 12 ya FARDC.

FARDC n’abambari babo birukanwe muri icyo kigo cya gisirikare bahungira mu ikambi yo mu Kiziba hafi y’ikibuga cy’indege, naho umutwe wa Twirwaneho urabamenesha.

Umutwe wa Twirwaneho wigaruriye kandi umusozi muremure wa Ilundu, wari ushinzeho imbunda nini zigenzura agace ka Minembwe ku ruhande rwa teritwari ya Mwenga.

Iragenzura kandi ibiro bya Komini Minembwe, ikigo cyahozemo ingabo za MONUSCO, Radiyo Tuungane, ikibuga cy’indege, ibigo by’amashuri mato, ay’isumbuye ndetse na za Kaminuza zirimo Eben-Ezer n’ibindi bice.

Ni mu gihe ingabo za Leta ya Congo, FARDC, n’abambari bayo bahungiye ahitwa i Mutambala muri teritwari ya Fizi, inzira igana ku kiyaga cya Tanganyika, aho bikusanyirije ngo bahure n’abaturutse i Bukavu, Uvira no mu Kibaya cya Ruzizi uhereye Kamanyola, bahunze imirwano ya M23.

- Advertisement -

Umwe mu bari mu rugamba rwo kwirwanaho yabwiye UMUSEKE ko batazatega amajosi ngo bicwe bunyamaswa bazira uko baremwe, ahubwo ko bazarwana nk’amadubu, nk’uko Col. Makanika yabibwiye amahanga.

Ati “Gutakira amahanga ntacyo byatanze, ubu ni ukwirwanaho kugera ku mutonyi w’amaraso ya nyuma, ntituzemera kwicwa tuzira uko twaremwe.”

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Abanyamulenge bavuga ko Minembwe yabohowe kandi ko nta wuzongera kubatwika ngo abarishe imigati cyangwa ngo abafungire ubusa.

 

Uyu mukecuru ati “Nishimye ko abana bacu bageze muri Brigade, ndishimye ko umwanzi yavuyemo. Abari barahunze bose nibagaruke, twafashe igihugu. Imana yaduhaye igihugu.”

 

Uyu musaza nawe ati “Twatsinze urugamba, twanesheje kandi turishimye pe, twese n’ubwo habaye ibibazo biremereye imitima ariko twishimye kabisa kuko tubonye uburenganzira.”

 

Umutwe wa Twirwaneho uherutse kubwira amahanga ko ibikorwa byo kwirwanaho byatangijwe na Col. Makanika bikomeje, kandi ko nta kizabihagarika.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW