Ikipe y’umurenge wa Bwishyura ni yo yatsinze umukino w’irushanwa Umurenge Kagame Cup wayihuje n’iy’umurenge wa Rubengera bituma ari yo izahagararira Intara y’iburengerazuba muri iryo rushanwa.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare, 2025 ubera ku kibuga kidafite aho gihuriye na buri kipe (terrain neutre), kiri mu Birambo mu Murenge wa Gashali, ikipe y’umurenge wa Bwishyura iterwa inkunga na Hotel Bethany, iwutsindamo ibitego 2-1 biyihesha kuzahagararira Intara y’Iburengerazuba.
Ibyishimo byarakomeje, Hotel Bethany itembereza ikipe ya Bwishyura mu kiyaga cya Kivu, ndetse bajya ahitwa KU Karwa k’Amahoro.
Ntwali Janvier Umuyobozi Mukuru wa Bethany Investment Group yavuze ko nk’abantu bikorera bashyize imbere no gushyigikira igikombe cyitiriwe Umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Avuga ko ku bufatanye n’abandi bafatanya bikorwa igikombe cy’uyu mwaka ikipe ya Bwishyura bizera ko izagitwara.
Gatwaza Iradukunda Visi Perezida w’iyi kipe ya Bwishyura, avuga ko umukino bakinnye na Rubengera wari uwo kwihorera, akavuga ko gutsinda umukino byavuye ku bakinnyi beza no gushyira hamwe mu gutegura umukino.
Yavuze ko icyiciro bagezemo bahagarariye Akarere, bityo bagasaba ko indi mirenge yashyigikira iyo kipe ikazagumana igikombe cy’Umurenge Kagame Cup undi cyari gifitwe na Rubengera.
Ati “Ni nk’aho tuzaba dukina n’ubundi nka Karongi ishaka kugumana igikombe yatwaye.”
Perezida wa Bwishyura FC avuga ko gahunda ye ari uguha ibyishimo abafana ikipe y’umurenge wabo, ngo bari bahigiye gutsinda umurenge wa Rubengera.
- Advertisement -
Avuga ko kuba Bwishyura itsinze Rubengera bigaragaza ko ari ikipe ishobora no gutwara igikombe kuko yatsinze iyagitwaye.
Imikino nk’iyi ihuza abaturage, bagasabana n’abayobozi ndetse hagatangwa ubutumwa butandukanye bujyana na gahunda za Leta.
Bwishyura FC yambara imyambaro iriho Bethany Hotel nk’umuterankunga mukuru w’ikipe.
UMUSEKE.RW