Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 28 barimo Manishimwe Djabel na Ishimwe Anicet, mu mwiherero utegura Nigeria na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Tariki ya 21 Werurwe 2025, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakira iya Nigeria mu mukino w’Umunsi wa Gatanu mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu 2026.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umukino ube, ni bwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche yatangaje abakinnyi azifashisha.
Uyu mutoza ukomoka muri Maroc, yahamagaye abanyezamu bane, ba myugariro umunani, abakina hagati icyenda n’abasatira barindwi.
Abanyezamu yahamagaye:
Ntwari Fiacre wa Kaizer Chiefs, Buhake Clèment, Ishimwe Pierre na Wenssen Maxime.
Abakina mu bwugarizi bahamagawe:
Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Bugingo Hakim, Niyomugabo Claude, Niyigena Clèment na Nshimiyimana Yunussu.
Abakina hagati:
- Advertisement -
Muhire Kevin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Ruboneka Bosco, Iraguha Hadji, Rubanguka Steve, Mugisha Gilbert, Samuel Gueulette na Kwizera Jojea.
Abakina mu busatirizi:
Manishimwe Djabel, Ishimwe Anicet, Nshuti Innocent, Mugisha Didier, Habimana Yves, Rafael York na Hakim Sahabo.
Umukino wa Nigeria, uteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2025 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro mu gihe uwa Lesotho uzakinwa ku wa 25 Werurwe uku kwezi kuri iyi Stade.
U Rwanda rutegerejweho kongera kwihagararaho imbere ya Nigeria kuko mu mukino ubanza, amakipe yombi yanganyije 0-0.
Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota arindwi anganya na Afurika y’Epfo na Bénin. Lesotho iri ku mwanya wa kane n’amanota atanu, Nigeria ifite atatu ndetse na Zimbabwe ifite abiri.
UMUSEKE.RW