Kamonyi: Abikorera biyemeje gukora ishoramari rihuriweho

Abikorera bo mu Karere ka Kamonyi banzuye ko bagiye gukora ishoramari rihuriweho kuko ari ryo rizamura ubukungu mu buryo bwihuse.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Kamonyi, n’abahakomoka bafite amikoro yisumbuye biyemeje ko bagiye gutangiza ishoramari rihuriweho kugira ngo bazamure ubukungu bw’abatuye aka Karere.

Iki cyemezo bagifatiye mu nama yabahuje n’Inzego zitandukanye z’Akarere, inama igamije kwerekana ishusho y’Akarere ka Kamonyi n’amahirwe mu ishoramari.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabanje kugaragariza abikorera  ishusho ngari n’amahirwe abikorera bagomba gushoramo imali bakabonamo inyungu.

Dr Nahayo uyobora aka Karere, avuga ko  ubutaka bunini bw’akarere bwera ibihingwa bitandukanye, hakaba kandi  amabuye y’agaciro, amabuye y’urugarika,  Kariyeri, ahantu nyaburanga, ibitare bya Mpushi, ibitare bya mashyiga,  imicanga myiza yagenewe ubwubatsi.

Dr Nahayo kandi avuga ko kuri ubu bafite Umurenge wa Runda, uwa Rugarika ndetse n’uwa Gacurabwenge irimo guturwa ku kigero gishimishije ku buryo abikorera bahubatse inganda, amahoteli, amashuri, n’amacumbi batahomba.

Ati “Kamonyi ni Akarere kari hafi y’Umujyi wa Kigali ndetse n’uwa Muhanga  ni naho Umuhanda mugari wa Kaburimbo uca.”

Turahimana Joêl umwe mu bashoramari, avuga ko ishoramari rihuriweho ariyo nzira yonyine yafasha abikorera kubonamo inyungu, kuko gukora ubucuruzi mu buryo bwa nyamwigendaho  nta musaruro bitanga.

Ati “Mfashe urugero rutoya rwo kubaka Isoko rya kijyambere dushyize imali yacu hamwe, nta cyatuma tutabigeraho.”

- Advertisement -

Turahomana yasabye Ubuyobozi gushyiraho umurongo abwizeza ko biteguye gushora Imali yabo muri aka Karere.

Murenzi Jean ukomoka muri aka Karere avuga ko bafashe abikorera 20 buri wese agatanga miliyoni 50frws kubona miliyari byaba byoroshye.

Ati “Bamwe bashora amafaranga yabo mu buhinzi n’ubworozi bakabyohereza hanze y’igihugu kugira ngo babone amadovize.”

Cyakora abikorera babwiye Ubuyobozi ko hakiri imbogamizi z’ibikorwaremezo bitaragera ku gipimo gishimishije, kuko imihanda, amazi n’umuriro w’amashanyarazi bikiri imbogamizi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abikorera bo muri aka Karere babanje gutinda kwishyirahamwe, akavuga ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku bikorera.

Ati “Buri mwaka muri iyi Ntara y’Amajyepfo abikorera binjiza imisoro irenga miliyari 11y’uRwanda abikorera kandi batanga akazi ku bantu benshi.”

Guverineri Kayitesi yasabye ishami rya One stop Center korohereza no guha serivisi nziza  abasaba ibyangombwa by’ubutaka, kuko iyo bitinze bidindiza iterambere ry’Akarere ku bashaka gushora Imali yabo mu bikorwa bitandukanye byinjiza amafaranga.

Guverineri Kayitesi Alice avuga ko kwishyirahamwe ku bikorera bizihutisha Iterambere ry’Akarere
Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabanje kugaragariza abikorera ishusho ngari n’amahirwe abikorera bazashoramo imari
Buri wese muri aba bikorera yanditse igikorwa agiye gushoramo amafaranga.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi