Wallah ndabihindura cyangwa mpinduke! Umutoza w’Amavubi yatangaje

Nyuma yo gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje ko hari ibigomba guhinduka cyangwa we agahinduka.

Ubwo umukino w’Amavubi na Super Eagles, wari urangiye, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, yavuze ko hari ibyo atazihanganira. Yavuze ko agomba kubihindura cyangwa se we agahinduka.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’uyu mukino. Uyu munya-Algérie, yavuze ko hari ibigomba gusubirwamo. Ariko kandi yanashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame na Madame, baje kureba uyu mukino.

Ati “Nabonye abafana benshi. Na Perezida wa Repubulika yaje. Biteye isoni kuri njye. Ubundi sinkunda gutsindwa. Sinahindura ibintu byose mu mukino umwe ariko ndi umutoza, ngomba kubyirengera. Wallah (ku izina ry’Imana) ndabihindura cyangwa mpinduke.”

Uyu mutoza kandi, yakomeje avuga ko yiteguye kuzaha amahirwe abakinnyi bakina imbere mu Gihugu ariko kandi ko mu gihe atazababonamo ibyo abifuzamo, amaso azayerekeza hanze y’Igihugu kugira ngo hatazagira uvuga ko yabuze amahirwe yo kwerekana ibyo ashoboye.

Adel Amrouche yatangaje ko agomba kugira ibyo ahindura cyangwa we agahinduka

UMUSEKE.RW