Umuhanzikazi Bwiza Emerance, ukubutse mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23, yishimiye ko yahasanze umutekano n’isuku idasanzwe.
Ibi Bwiza yabigarutseho mu butumwa yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ze.
Mu mashusho yasohoye amugaragaza atembera mu Mujyi wa Goma, yerekana isuku idasanzwe n’ituze ryinshi, ibintu bihabanye n’uko byari bimeze mbere ubwo uwo mujyi wari mu biganza bya Kinshasa.
Bwiza avuga ko mbere yajyaga yumva bavuga ko mu Mujyi wa Goma haba ubujura kandi ko hadasa neza, akibwira ko byabaye bibi kurushaho kubera intambara.
Uyu mukobwa avuga ko : ‘Icyantunguye ni uko nasanze ari ahantu hatekanye kandi hari isuku nyinshi.’
Bwiza avuga ko yafashe icyemezo cyo gusura Umujyi wa Goma nyuma yo kujya i Rubavu, abantu bari kumwe bakamubwiraga ukuntu i Goma hameze neza.
Kuva abarwanyi ba AFC/M23 bafata Umujyi wa Goma, ubuzima bwarahindutse, aho abaturage bakora imirimo yabo batekanye, ndetse n’abaturutse hirya no hino bakaba binjira muri uwo mujyi nta nkomyi.


NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW