Ese abayobozi ba Rayon Sports bo ni abere?

N’ubwo hakomeje gushakwa ibisubizo byo kwisubiza umwanya wa mbere yatakaje ndetse abatoza babiri bakaba bamaze guhagarikwa, hakomeje kwibazwa niba abayobozi ba Rayon Sports bo ari abere mu musaruro nkene ikipe ifite.

Bijya gutangira, byatangiye Rayon Sports itsinda imikino ibiri muri itandatu imaze iheruka gukina n’ubwo yasoje igice kibanza cya shampiyona ikiyoboye urutonde rwa shampiyona.

Gikundiro yari imaze igihe iri muri buki, ubu irimo umwuka mubi ushobora no kuyiviramo kubura intama n’ibyuma n’ubwo itajya yiburira.

Gikundiro mu mikino iheruka gukina, yasoje igice kibanza cya shampiyona itsindwa na Mukura VS igitego 1-0, mu yo kwishyura inganya na Gasogi United 0-0, inganya na Amagaju FC igitego 1-1, Marines FC banganya ibitego 2-2, banganya na APR FC 0-0, batsindwa na Mukura VS umukino wo kwishyura igitego 1-0.

Ibi byateje umwuka mubi, cyane ko uyu musaruro watumye Rayon Sports ihita inatakaza umwanya wa mbere wahise ufatwa n’ikipe y’Ingabo ibarusha inota rimwe.

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo Perezida wa Gikundiro, Twagirayezu Thadée, yavuze ko bahgaritse Robertinho igihe cy’amezi abiri kubera umusaruro nkene mu gihe na Mazimpaka André utoza abanyezamu, yahagaritswe kubera imyitwarire mibi.

Bamwe mu bafana b’iyi kipe yo mu Nzove batunga urutoki abayobozi ba bo, aho bamwe batanatinya kuvuga ko bahimana hagati ya bo.

Umwe ati “Byose ndabishyira ku buyobozi. Nonese abayobozi baba bacungana ku jisho hagati ya bo, ikindi wabitegaho ni iki?”

Undi ati “Kuva aba biyita abasaza b’ikipe bagaruka mu ikipe, nta mushahara bigeze ahubwo batanga uduhimbazamusyi. Niyo mpamvu abakinnyi bari kwishyuza imishahara na recruitment.”

Aha ni ho abafana bahera bavuga ko izingiro ry’ikibazo cy’umusaruro nkene ikipe ifite, ari Ubuyobozi ariko bwahisemo kubyegeka ku bandi.

Rayon Sports iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 47 Aho APR FC ya mbere ifite 48.

Mu minsi mike ishize amasura yarimo akanyamuneza
Bo ni abere?
Iminsi ikona ingwe koko…
Khadime N’diaye ashinjwa kutsindisha ikipe
Bamwe mu bafana baratunga urutoki Ubuyobozi bw’ikipe

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Senghol

    Iyo igiye gutwara igikombe ,turabizi ko ibi byose bibaho!!!
    Rayon iragambanirwa