Impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yaguyemo umushoferi wari uyitwaye mu gihe abagenzi 22 bakometrse barimo bane bakomeretse cyane.
Ni impanuka yabaye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025, ibera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi mu Kagari ka Tare.
Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete ya Volcano Express isanzwe itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho yavaga mu Karere ka Huye ijya mu Karere ka Nyamagabe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUSEKE ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe n’uko umushoferi yari ageze mu ikorosi.
Ati “ Imodoka ya Toyota Coaster ya Campany ya Volcano yavaga muri Huye ijya Nyamagabe, igeze ahavuzwe haruguru [mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi mu Kagari ka Tare] ‘chauffeur’ ntiyaringaniza umuvuduko agonga ibyuma byo ku muhanda bitangira imodoka , imodoka iribirindura.”
Yakomeje avuga ko muri yo mpanuka umusoferi yitabye Imana, abagenzi 22 bagakomereka barimo bane bakomeretse cyane.
Ati “Abakomeretse bamwe bajyanwe ku bitaro bya CHUB abandi bajyanwa ku bitaro bya Kabutare.”
Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe naho yarageze mu ikorosi.
SP Kayigi yibukije abatwara ibinyabiziga kwitwararika birinda umuvuduko, bakubahiriza ibyapa byo ku muhanda no kwirinda gukorera ku jisho kuko biteza impanuka kandi akenshi ziba zikomeye.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW i Huye