Ibiganiro bihuza u Rwanda na Congo byagenewe Umuhuza mushya

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wemeje Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Repubulika ya Togo, nk’umuhuza mushya mu rugendo rwo kugarura amahoro no gukemura amakimbirane akomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iki cyemezo cy’Inama Rusange ya AU, cyafashwe ku wa Gatandatu, nk’intambwe ikomeye mu gushakira amahoro Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashegeshwe n’intambara ihanganishije Tshisekedi na AFC/M23.

AU yavuze ko Komite ishinzwe gutegura gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro itazaheza impande zose zirebwa n’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Faure Gnassingbé yasimbuye Perezida w’Angola João Lourenço, wemeje vuba ko yeguye ku mwanya w’umuhuza.

Mu by’ibanze bitegereje Gnassingbé harimo kumvisha ubutegetsi bwa Tshisekedi guhagarika imirwano bushoza ku ihuriro rya AFC/M23, no kubwumvisha ko bugomba kuva ku izima bakicara ku meza y’ibiganiro.

Perezida Gnassingbé ahanzwe amaso kandi mu gikorwa cy’akananirabagabo cyo guhuza Perezida wa RD Congo, Félix Tshisekedi, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, igikorwa kitoroheye João Lourenço.

Leta ya Congo ntihwema kwemeza ko yatewe n’u Rwanda rwihishe inyuma ya M23, ibyo u Rwanda rwamaganira kure.

U Rwanda na rwo rushinja Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu gihe kandi Perezida Tshisekedi yatangaje ko yifuza gukura Perezida Kagame ku butegetsi no kurasa u Rwanda akoresheje intwaro ziremereye.

Perezida Gnassingbé kandi yitezweho guhuza imishinga y’amahoro ya Nairobi n’iya Luanda, itarabashije gushyirwa mu bikorwa kubera kwinangira kwa Guverinoma ya RD Congo.

Gnassingbé kandi ahanzwe amaso ku gutanga gahunda isobanutse yo kugarura umutekano binyuze mu biganiro aho gushyigikira imirwano ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Hari abavuga ko mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi butarava ku izima ngo buganire imbonankubone na AFC/M23, imigambi yose izafatwa n’amahanga ntacyo izageraho, kuko igisubizo kirambye gishingira ku biganiro hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW