Kicukiro: Akurikiranyweho gushyira kuri “Status” amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside

Muhawenimana Cartas w’imyaka 23, wari usanzwe ari umukozi wo mu rugo mu Murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi, akurikiranyweho gutangaza amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside, yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi byabaye  mu masaha ya saa munani zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, mu Kagari ka Nonko, mu Mudugudu wa Kavumu.

Uyu mukobwa, yanditse kuri status ya Watsap ye ( Twirinze kuyandika) agaragaza ko we afite ubwoko abarizwamo bityo adashobora kwifatanya n’abandi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi kandi nawe hari abo afite yibuka.

Umukoresha w’uyu ukekwa, Rose Kabatayi, yabwiye Taarifa Rwanda ko “ Natwe abashinzwe kugenza icyaha, babibonye, barabigenzura, tubona bamugezeho.”Tumaranye igihe dukorana nawe .”

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yahise ajyanwa gufungirwa ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali ngo akorweho iperereza .

Amakuru avuga ko uyu ukekwa akomoka mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, mu Kagari ka Nyamure, Umudugudu wa Gatare.

Uyu mukobwa amakuru avuga ko yari yaracikirije amashuri ageze mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, ku Ishuri ribanza rya Nyamure, mu karere ka Nyanza, bona kujya gukora akazi ko mu rugo.

UMUSEKE.RW