Ni mu gihe kuzikoresha neza bituma babona imikino yo kuri internet n’amasomo abafasha kwagura intekerezo zabo binyuze muri Google Classroom, YouTube, n’izindi mbuga.
Ni muri urwo rwego Nobilis Law Firm yashinzwe na Ndasheja Ruton Sonia, Ishusho TV, na RSK bateguye amahugurwa y’iminsi ibiri afite insanganyamatsiko igira iti: “Ni gute twahuza imbuga nkoranyambaga n’ubuzima busanzwe?”
Yitabiriwe n’abana basaga 50 bari hagati y’imyaka 12 na 16 bo mu Mujyi wa Kigali, ariko azagera hirya no hino mu gihugu.
Ndasheja atanga urugero kuri Australia aho abana bari munsi y’imyaka 16 bakumiriwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyago zabakururiraga.
Nibura 2/3 by’abana bari hagati y’imyaka 14 na 17 muri icyo gihugu barebye ibintu byangiza ubuzima bwabo, birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwiyahura, n’ibindi bifite ingaruka mbi ku mibereho yabo.
Avuga ko usanga abana bareba ibidakwiye ku mbuga nkoranyambaga, birimo amashusho y’urukozasoni, kuyasakaza, n’ibindi bibigisha imyitwarire mibi, bikaba byabashora no mu byaha bihanwa n’amategeko.
Ati: “Nahisemo gutangiza ubukangurambaga bwo kwigisha abana n’ababyeyi uko birinda ingaruka mbi zituruka ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.”
Briella Iriza, umwe mu bana bahuguwe, asanga gukoresha imbuga nkoranyambaga ari ingenzi, ariko agasaba bagenzi be kwirinda kubatwa nazo.
Ati: “Abana bakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga neza kandi bakamenya gucunga neza igihe.”
Ababyeyi bagirwa inama yo gufata igihe cyo gukina imikino n’abana babo kuri telefone kugira ngo bamenye neza iyo bakunda, ndetse no gushyiraho umwanya runaka wo kureba bari kumwe ibiri kuri telefone zabo.
Bakangurirwa kandi kwita cyane ku bana kugira ngo badahinduka imbata za ‘screens/écrans’, kuko umwana ufite ‘smartphone’ atarageza ku myaka 16 ahura n’ingaruka nyinshi kurusha akamaro iyo telefone yamugirira.
UMUSEKE.RW