Mayor wa Nyanza yatakambye biba iby’ubusa areguzwa!

Inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje uwari umuyobozi w’akarere, Ntazinda Ersme aho ashinjwa kunanirwa kurangiza inshingano ze.

Akarere ka Nyanza kuri X yahoze ari Twitter kanditse ko inama idasanzwe yafashe umwanzuro wo guhagarika Mayor Ntazinda mu nshingano zo kuyobora akarere kubera impamvu yo kutuzuza inshingano uko bikwiye

Hari hashize igihe uyu mugabo adatorewe kuba Chairman wa RPF-Inkotanyi ibyatumwe bamwe babyibazaho mu gihe ahandi mu Turere akenshi Mayor aba ari na we Chairman wa RPF-Inkotanyi.

Amakuru amwe avuga ko uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza “yagaragaye mu myitwarire idahwitse”.

Umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi ukora isesengura ku muyoboro wa YouTube, UMURYANGO TV avuga ko Mayor Ntazinda yegujwe n’inama yabaye igitaraganya mu buryo bwa Online (hakoreshejwe ikoranabuhanga).

Uretse kuba Mayor Ntazinda Erasme yegujwe ku mwanya wa Mayor, yanegujwe no ku mwanya w’Umujyanama muri ako karere.

Hakuzwumuremyi avuga ko Ntazinda yagerageje gutakamba ngo bamubabarire biranga.

Bimenyerewe ko abayobozi bafata iya mbere bakandika basezera cyangwa begura, nibura biba bifite uruvugiro kuruta kweguzwa.

Mayor Ntazinda yari ari muri manda ya kabiri yo kuyobora Akarere ka Nyanza, nta wamenya niba hari amakimbirane yihariye yari afitanye na Njyanama yafashe icyemezo cyo kumwubikira imbehe!

UMUSEKE.RW