Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Depite Kalinijabo Barthelem avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gufata ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko imaze gufata intera ndende.
Depite Kalinijabo Barthelem avuga ko abakoloni bagiye bahererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside bigisha abahutu kwica bagenzi babo b’Abatutsi bababwira ko nta sano bafitanye.
Depite Kalinijabo avuga ko iyo ngengabitekerezo ya Jenoside bayiraze Perezida Mbonyumutwa Dominique, Kayibanda Grégoire, Habyarimana Juvénal kugeza ku ngoma yiyise iy’abatabazi yari irangajwe imbere na Sindikubwabo Théodore.
Ati”Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bahungiye mu cyahoze ari Zaïre bayigisha abanye-Congo babereka ko Abatutsi ari abagome.”
Avuga ko abo basaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagerageje inshuro nyinshi no mu bihe bitandukanye kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bigahitana abaturage abandi bikabakomeretsa.
Depite Kalinijabo yasabye abaturage guhaguruka bagahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Uyu mudepite mu nteko ishingamategeko yashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’Ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ubu Abanyarwanda bakaba babanye neza.
Mpambara Jean Paul watanze ubuhamya avuga ko ari umwe mu bo ingengabitekerezo ya Jenoside yagizeho ingaruka kuko yatumye acikiriza amashuri.
Ati”Iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yatumye ntabasha gukomeza amashuri ntabitewe n’ubushobozi bucye ahubwo bifuza ko njya kwiga amashuri y’imyuga bitaga CERAI.”
Akomeza ati”Bishe ababyeyi banjye na bagenzi banjye ndeba. Gusa ndashimira Inkotanyi zandokoye zo kabyara’’
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi ruruhukiyemo imibiri irenga 12000, abahashyinguye benshi biciwe i Kabgayi aho bari bahungiye bizeye kuhabona ubuhungiro.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga