Nyanza: Meya yasabye abarangije ibihano kwitandukanya n’amacakubiri

Abantu 159  bireze bakemera  uruhare rwabo ku cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, basabwe  umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda ruzira  amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside byasenye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Izi mpanuro Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yazitanze ubwo hatangizwaga itorero ry’abarangije ibihano ku cyaha cya Jenoside.

Meya Ntazinda avuga ko abafunguwe bakwiriye kongera gusubiza  amaso inyuma bakamemya ko ibyasenye Ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda  ari amacakubiri n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ntazinda yababwiye ko imbaraga bakoresheje  bica abatutsi, ubu bagomba kuzifashisha  barwanya Ingengabitekerezo  ya Jenoside n’amacakubiri.

Ati”Ndasaba ko mwitandukanya n’amateka mabi ahubwo mukagira uruhare mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwunze Ubumwe.”

Meya Ntazinda yongeyeho ati “Kugaruka ku Muryango Nyarwanda ni amahirwe ariko ni n’inshingano umuntu wafunguwe arangije ibihano ku cyaha cya Jenoside agomba kuba icyitegererezo mu kurwanya Ingengabitekerezo.’’

Yavuze Abarangije ibihano bakwiriye no kuba umusemburo w’ubwiyunge aho batuye.

Ati”Twabatumiye ngo dufatanye kubaka uRwanda rwiza ruzira amacakubiri ruzira Jenoside aho Umunyarwanda  aryama agasinzira azi ko ntawe umuhiga.

Gitifu w’Akarere ka Nyanza wari muri ibi biganiro Kamana Jean Marie mu kiganiro cye avuga ko kwiyubaka k’uRwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gushingiye ku butabera, Imibereho myiza, ubukungu ndetse n’Imiyoborere myiza.

Ati”Ubu muratozwa iyo miyoborere myiza, ihungabana n’isanamitima Ndi Umunyarwanda ndetse n’uburyo bwo kubana neza .

Aba uko ari 159 barangije ibihano byabo ku cyaha cya Jenoside baturuka mu Mirenge 10 igize Akarere ka Nyanza,Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko impanuro bahawe zizagera ku mubare munini w’abaturage.

Bamwe mu barangije ibihano ku cyaha cya Jenoside biyemeje kuba Umusemburo w’impinduka
Itorero ry’abarangije ibihano ku cyaha cya Jenoside

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Nyanza