Guverinoma ya Congo, yatangaje ko umubare w’abamaze kumenyekana ko bishwe n’isuri n’umwuzure watewe n’imvura yaguye mu Mujyi wa Kinshasa, wavuye kuri 33, ugera kuri 43 nkuko itangazo ryashyizwe hanze ku munsi w’ejo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Jacquemain Shabani Lukoo ribivuga.
Jacquemain Shabani Lukoo yatangaje ko kugeza ubu bari gukorera ubutabazi abantu batandukanye kandi ko abantu 46 bari kwitabwaho kwa muganga.
Ati “ Ikibazo kiri gukurikiranwa, umubare w’abavuye mu byabo ahantu hatandukanye wageze ku 2.956, ni mu gihe abapfuye ari 43 abandi 46 bari kwa muganga .”
Amakuru avuga ko iyi mvura yangije ibintu bitandukanye birimo ibikorwaremezo, ndetse ko uduce twinshi mu Mujyi tudafite umuriro ariko ikigo Gishinzwe iby’umuriro (SNEL) n’icy’amazi REGIDESO, biri gukora uko bishobotse ngo abaturage babone umuriro n’amazi.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu avuga ko leta iri gukora mu buryo bwihuse ngo igeze ku baturage amazi meza.
UMUSEKE.RW